skol
fortebet

Pochettino yavuze amagambo yabwiwe na Messi nyuma yo kumusimbuza akarakara

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Paris Saint-Germain, Mauricio Pochettino, ashimangira ko nta kibazo kiri hagati ye na Lionel Messi nyuma y’uko uyu wahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri Barcelona atishimiye uko yasimbujwe ku mukino wa Lyon.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d’or inshuro esheshatu yakinnye umukino we wa mbere abanje mu kibuga i Parc des Princes ku mugoroba wo ku cyumweru bakina na Lyon ariko akurwaho ku munota wa 76 bakinganya 1-1 na Lyon

Nubwo PSG yatsinze uyu mukino ibitego 2-1 ibikesha igitego cy’umutwe cya Mauro Icardi, ariko hagarutswe ku kuntu Lionel Messi yitwaye nyuma yo gusimburwa atabishaka.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 y’amavuko yarakaye cyane ubwo yherekanwaga nimero ye ko agomba gusimbuzwa, aho yazunguje intugu ku mutoza we ndetse yanga no kumusuhuza.

Pochettino umaze gutsinda inshuro esheshatu mu mikino itandatu amaze gukina muri Ligue 1, yavuze ko nta gikuba cyacitse kubera icyemezo cye cyo gukuramo Messi kitavugwaho rumwe, cyane cyane ko PSG ari ikipe nini kandi ifite impano nyinshi.

Uyu wahoze ari umutoza wa Spurs yagize ati: ’Ndatekereza ko abantu bose bazi ko dufite abakinnyi benshi bakomeye muri iyi kipe y’abantu 35’.

’11 gusa ni bo bashobora gukina, ntidushobora gukinisha benshi. Tugomba guhitamo,mu ikipe irakina uwo munsi no mu mukino. Ibyemezo mu mikino bifatwa ku bw’inyungu z’ikipe na buri mukinnyi.

’Umutoza wese atekereza kuri ibyo. Rimwe na rimwe birakunda ubundi ntibikunde. Rimwe na rimwe abakinnyi barabikunda cyangwa ntibabikunde.Ariko nyuma niyo mpamvu turi hano.

’Ibi ni ibyemezo bigomba gufatwa n’umutoza. Ku bijyanye n’uko yabyakiriye, namubajije uko ameze, ambwira ko ameze neza. Nibyo. Ibyo nibyo twaganiriye. Nta kibazo. ’

Ku mikinire ye kuri Lyon, Pochettino yakomeje agira ati: ’Ni byiza cyane kuri twe. Nyuma y’umukino utoroshye I Brugge, ibi byari ngombwa kuri twe. Lyon n’ikipe nziza cyane, yakinnye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa