skol
fortebet

Pochettino yavuze ku mvune ya Sergio Ramos yateye abafana ba PSG urujijo

Yanditswe: Saturday 20, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba PSG bamaze igihe kinini bibaza igihe kizigenza mu bwugarizi,Sergio Ramos azatangira kubakinira ariko umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yavuze ko ahagaze neza ndetse agiye kuza mu kibuga vuba.
Pochettino ati: "Arimo kwitoza neza.Amaze kwitabira imyitozo mu matsinda 3 kandi arerekana iterambere. Tuzareba ejo niba azaba ari mu ikipe.
"Umukinnyi wo ku rwego rw’isi nka we,ubushake bwe bwo gutsinda, biragoye kuzamura urwego rwe n’umusaruro atabonye umwanya wo gukina. Ari gukora (...)

Sponsored Ad

Abafana ba PSG bamaze igihe kinini bibaza igihe kizigenza mu bwugarizi,Sergio Ramos azatangira kubakinira ariko umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yavuze ko ahagaze neza ndetse agiye kuza mu kibuga vuba.

Pochettino ati: "Arimo kwitoza neza.Amaze kwitabira imyitozo mu matsinda 3 kandi arerekana iterambere. Tuzareba ejo niba azaba ari mu ikipe.

"Umukinnyi wo ku rwego rw’isi nka we,ubushake bwe bwo gutsinda, biragoye kuzamura urwego rwe n’umusaruro atabonye umwanya wo gukina. Ari gukora cyane kandi afite ubushake bukomeye."

Umutoza Pochettino,yavuze no kuri nimero 10 wa PSG,Neymar uherutse kubura mu mukino wa Brazil na Argentina kubera imvune.

Pochettino ati: "Uyu munsi, yitoje neza hamwe n’itsinda kandi ndizera ko azashobora gukina umukino ariko sinshobora kubyizera cyane."

Rutahizamu wa Pochettino, Kylian Mbappe yitwaye neza mu minsi ishize mu ikipe y’Ubufaransa mu mikino mpuzamahanga iheruka ariyo mpamvu Pochettino yamushimiye cyane.

Ati "Afite imbaraga nyinshi kandi ahora azamura urwego."

"Ntabwo ngiye kukubwira ko twabigizemo uruhare, turi hano gusa kugira ngo tumenye iterambere rye. Ugomba guhora utanga iicyubahiro ku mukinnyi."

Lionel Messi na Sergio Ramos bamaze igihe bahangana bafotowe bitoreza hamwe, bari kwitegura umukino wa Nantes.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa