skol
fortebet

Pogba arashinjwa gushaka kuroga Kylian Mbappe

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo hagati wa Juventus n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa,Paul Pogba aravuga ko yibasiwe n’ubwambuzi hamwe no gushyirwa ku nkeke n’abagizi ba nabi babigendereye barimo umuvandimwe we Mathias.
Mukuru wa Pogba witwa Mathias uri mu bo yafashije yasohoye amavidewo 3 avuga ko afite amakuru akanganye cyane ashaka gushyira hanze y’umuvandimwe we Paul Pogba.
Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi ndetse uyu Mathias yiyemeje kurangiza Paul Pogba aho avuga ko hari amakuru y’umwijima y’ibyo yakoze aza (...)

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi wo hagati wa Juventus n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa,Paul Pogba aravuga ko yibasiwe n’ubwambuzi hamwe no gushyirwa ku nkeke n’abagizi ba nabi babigendereye barimo umuvandimwe we Mathias.

Mukuru wa Pogba witwa Mathias uri mu bo yafashije yasohoye amavidewo 3 avuga ko afite amakuru akanganye cyane ashaka gushyira hanze y’umuvandimwe we Paul Pogba.

Umubano w’aba bombi wajemo agatotsi ndetse uyu Mathias yiyemeje kurangiza Paul Pogba aho avuga ko hari amakuru y’umwijima y’ibyo yakoze aza gushyira hanze.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko amwe muri ayo amkuru ari uko Pogba avuga ko mu rwego rwo kumwotsa igitutu ngo yemere kwishyura aba bagizi ba nabi miliyoni 13 z’amayero, ako gatsiko kamubwiye ko kazavuga ko yasabye umupfumu wo mu muryango we kuroga Kylian Mbappé bakinana mu Bufaransa gusa Pogba arabihakana.

Mathias w’imyaka 32 yavuze ko azavuga ibyahishwe kubera ko bagenzi ba Pogba hamwe n’abaterankunga be "bakwiriye kumenya ibintu bimwe na bimwe" - ndetse avugamo izina rya Kylian Mbappe.

Nk’uko ikinyamakuru France Info kibitangaza ngo Pogba yamenyesheje abapolisi ko mukuru we Mathias ari mu gatsiko kagerageje gushaka kumwambura.

Pogba avuga ko yakorewe iterabwoba kandi abashaka kumwambura barimo inshuti yari azi kuva akiri umwana.

Avuga ko amakuru arambuye ari uko yatewe ubwoba n’abagabo babiri bambaye ingofero zibapfutse bitwaje imbunda mu nzu imwe I Paris maze bamusaba ko yatanga miliyoni 13 z’amayero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa