skol
fortebet

Pogba ari gushakishwa cyane na mukeba wa Manchester United yakiniraga

Yanditswe: Saturday 07, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester City irateganya gusinyisha umukinnyi wo hagati mushya nyuma yo kurangiza ikibazo cya rutahizamu Haaland yifuza cyane kugira ngo ayifashe.
Amakuru aravuga ko Pep Guardiola atekereza ku kugura Paul Pogba warangije amasezerano mu ikipe ya Manchester United nkuko Daily Mail yabitangaje .
Amakuru aravuga ko Pep n’abamwungirije baganiriye ku byerekeye kugura Pogba gusa ntacyo barakora cyane ko bahanganye n’ikipe ya PSG nayo imwifuza.
Uyu mugabo wegukanye igikombe cy’isi (...)

Uyu mugabo wegukanye igikombe cy’isi giheruka n’Ubufaransa yiteguye kuva muri United mu kwezi gutaha,nyuma y’imyaka itandatu mibi yari ayimazemo.

Paris Saint Germain na Juventus nizo bivugwa ko uyu mukinnyi w’imyaka 29 ashobora kwerekezamo,nyuma yo kwanga kongera amasezerano yo kuguma kuri Old Trafford.

Ku wa gatanu, Sunsport yatangaje ko City iri gushakisha umukinnyi mushya wo hagati usimbura Fernandinho wamaze gusezera.

Amakuru avuga ko iyi kipe yasabye gukomeza kumenyeshwa amakuru ya Pogba mu byumweru biri imbere.

Pogba asangiye umushakira amakipe na rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland, biteganijwe ko azerekeza kuri Etihad muri iyi mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa