skol
fortebet

Pogba ntabona Messi na Ronaldo nk’abakwiye Ballon d’Or ya FIFA

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United, Paul Pogba atangaza ko abona uyu mwaka Zlatan Ibramovic bakinana ari we ukwiye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA.
Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1991-2009, nyuma y’aho gihuzwa ni cya France Football Ballon d’Or gihinduka FIFA Ballon d’Or, ntawundi uragikozaho imitwe y’intoki uretse Messi na Ronaldo.
Abajijwe na FIFA uwo abona ufite ubushobozi bwo kuba yatwara igihembo cy’uyu mwaka, Pogba yavuze ko abona uyu munya (...)

Sponsored Ad

Umufaransa ukinira ikipe ya Manchester United, Paul Pogba atangaza ko abona uyu mwaka Zlatan Ibramovic bakinana ari we ukwiye kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA.

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1991-2009, nyuma y’aho gihuzwa ni cya France Football Ballon d’Or gihinduka FIFA Ballon d’Or, ntawundi uragikozaho imitwe y’intoki uretse Messi na Ronaldo.

Abajijwe na FIFA uwo abona ufite ubushobozi bwo kuba yatwara igihembo cy’uyu mwaka, Pogba yavuze ko abona uyu munya Sweden bakinana uyu mwaka ari we ugikwiye bitewe nibyo arimo kugenda akora nyamara bigaragara ko anashaje.

Yagize ati "hari abandi benshi bagitwara, nka Zlatan dukinana uyu mwaka aragikwiye, afite imyaka 35, ariko urebye uburyo akina, ibitego atsinda ni umukinnyi w’umuhanga kandi ugifite n’indi myaka imbere yo kuba yakina kandi neza."

Zlatan uhabwa amahirwe yo gutwara Ballon d’Or ya FIFA

Pogba yavuze kandi ko nyuma ya Zlatan hari abandi bakinnyi beza uretse Messi na Ronaldo, aho yavuze nka Eden Hazard wa Chelsea, Neymar na Suarez ba Barcelona.

Iki gihembo kizatangwa tariki ya 9 Mutarama 2017, aho abakinnyi 3 aribo bahabwa amahirwe yo ku gitwara barimo: Ronaldo wa Real Madrid na Portugal, Greizman wa Atletico Madrid n’Ubufaransa ndetse na Messi wa FC Barcelona na Argentine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa