skol
fortebet

Pogba yakiriwe nka Perezida muri Guinea ahatangira ubutumwa bukomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare muri ruhago Paul Labile Pogba yakiriwe neza,ubwo yari aje mu biruhuko muri Guinea, igihugu ababyeyi be bavukamo nubwo we yavukiye mu Bufaransa.
Kuri uyu wa kabiri, nibwo umukinnyi wo hagati Paul Pogba yakiriwe nk’intwari I Conakry n’abantu uruvunganzoka bari baturutse impande n’impande baje kumureba.
Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yavuze amagambo akomeza Gineya, igihugu cy’ababyeyi be,n’afurika muri rusange.
Yagize ati "Turashaka gusa amahoro, icyubahiro no (...)

Sponsored Ad

Icyamamare muri ruhago Paul Labile Pogba yakiriwe neza,ubwo yari aje mu biruhuko muri Guinea, igihugu ababyeyi be bavukamo nubwo we yavukiye mu Bufaransa.

Kuri uyu wa kabiri, nibwo umukinnyi wo hagati Paul Pogba yakiriwe nk’intwari I Conakry n’abantu uruvunganzoka bari baturutse impande n’impande baje kumureba.

Uyu mukinnyi usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yavuze amagambo akomeza Gineya, igihugu cy’ababyeyi be,n’afurika muri rusange.

Yagize ati "Turashaka gusa amahoro, icyubahiro no gutera imbere. Turashaka kandi ko Afurika imera nk’Uburayi, tugatera imbere kuko natwe dufite ubwo butunzi, dufite urukundo n’ibyishimo byinshi. Amahoro rero, amahoro, amahoro birakenewe. "

Imbaga nini yari yahururiye kureba uyu mukinnyi ndetse bamwe bari bafite ibyapa n’amafoto manini ariho Pogba na nyina.

Bamwe mu banya Guinea bakoze urugendo rurerure baturute mu majyepfo y’igihugu kugira ngo bagire amahirwe yo kubona Paul Pogba batarapfa.

Cécé Pela Haba,Umuyobozi w’umujyi wa Pela yagize ati"Pela niwo umudugudu wavukiyemo se wa Paul Pogba, bityo rero ni umudugudu wa Paul Pogba, ni umudugudu wa basekuruza be.Ni yo mpamvu twakoze uru rugendo.

Abaturage ba Pela baje ari benshi, nitwe twatumye aba bantu bose baza hano kwakira umuhungu wabo.Kuko iyo umuhungu wawe ari inyenyeri imurikira isi yose, ugomba kumwishimira, ugomba kuba uhari, niyo mpamvu turi hano. Nk’umuyobozi wa hano, ndi hano kugira ngo ngaragaze umunezero wanjye. "

Mu gihe azamara muri Guinea, Pogba azagaragara mu mukino wo gufasha Guinea kandi bivugwa ko azahura n’abayobozi ba leta n’amashyirahamwe y’imikino.

Biteganijwe ko uyu musore watwaye igikombe cy’isi n’Ubufaransa muri 2018 azava muri Manchester United amasezerano ye arangiye kandi bivugwa ko azasubira mu Butaliyani gukinira Juventus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa