skol
Kigali

Police Fc itsinze Musanze Fc biyihesha amanota 3

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 15 April 2022

Umukino wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23.2022, Police FC yitwaye neza imbere ya Musaze Fc iyitsida igitego kimwe ku busa cyatsinzwe Twizerimana Onesme.

Umukino ubanza wabereye i Musanze, Police FC yari yayitsinze 2-1.

Igice cya mbere cy’umukino, nta mahirwe afatika yigeze aboneka ku mpande zombi kimwe no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Umutoza wa Police FC, Frank Nuttall yakoze impinduka za mbere ku munota wa 60, Pacifique, Dominique na Danny Usengimana bavamo hinjiramo Twizeyimana Martin Fabrice, Sibomana Patrick Papy na Twizerimana Onesme.

Izi mpinduka zafashije Police FC cyane kuko bahise bashyira igitutu kuri Musanze, ku munota wa 62 Papy yagerageje ishoti rikomeye ariko ugarurwa n’ubwugarizi bwa Musanze FC.

Ku munota wa 64, Onesme yatsindiye Police FC igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Hakizimana Muhadjiri.

Amahirwe Musanze yabone akomeye ni ayo ku munota wa 72, ni ku ishoti rikomeye rya Eric Kanze ryakubise umutambiko w’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

Indi mikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022

Police FC 1-0 Musanze FC
Gasogi United vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Etoile del’Est

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022

Gorilla FC vs Rayon Sports
Marines FC vs Gicumbi FC
Mukura VS vs Espoir FC

Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022

AS Kigali vs Etincelles
Bugesera FC vs Rayon Sports

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

AS Kigali ishaka kwisubiza igikombe cy’Amahoro yageze ku mukino wa...

AS Kigali ifite igikombe giheruka cy’Amahoro yatwaye muri 2019 itsinze...
18 May 2022 0

"...ubu imikino tuzayakira"-Minisitiri w’Intebe avuga ku gukinira imikino...

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru...
18 May 2022 0

Masudi Djuma yarwanye n’umukinnyi we bose bahabwa ibihano bikarishye

Umutoza Masudi Irambona Djuma ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri...
18 May 2022 0

Reba ubwiza bwa Hoteli Real Madrid izacumbikamo mu Bufaransa igihe gukina...

Ikipe ya Real Madrid ntizacumbika i Paris ku mukino wa nyuma wa UEFA...
18 May 2022 0

"Mushimishe abanyarwanda nkuko ingabo zacu zibikora" - Lt Gen Mubarakh...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, umuyobozi wa...
18 May 2022 1

Rwarutabura ufana Rayon Sports yakoze impanuka atabarwa ku isonga n’abafana...

Rwarutabura uzwi cyane nk’umufana Ukomeye wa Rayon Sports yakoze impanuka...
18 May 2022 0