skol
fortebet

Police FC yabonye umutoza ufite ibigwi bikomeye muri Afurika

Yanditswe: Sunday 05, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police FC ) yabonye Umutoza mushya witwa Francis Nuttal Ellict ukomoka mu Bwongereza uzwi cyane muri aka karere by’umwihariko muri Kenya.
Uyu mugabo w’imyaka 53 yasinye amasezerano y’umwaka umwe akaba yari asanzwe ari umutoza w’ikipe ya St George yo muri Ethiopia.
Uyu mwongereza yatoje amakipe arimo Gor Mahia ayihesha ibikombe 2 bya shampiyona ya Kenyan premier league byikurikiranya muri 2014 & 2015.
Police FC yatangaje ko umutoza Frank (...)

Police FC yatangaje ko umutoza Frank Nuttall ukomoka mu Bwongereza yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Frank Nuttall afite ubunararibonye muri Afurika kuko yatoje Hearts of Oak yo muri Ghana, Township Rollers FC yo muri Botswana,yabaye umutoza wungirije wa Zamalek

Uyu mutoza kandi yakoze muri Glasgow Celtic na Hamilton FC. afite impamyabumenyi ya Uefa Pro na Uefa ’A’.

Nuttall afite impamyabumenyi mu masomo ya Physical Education and Human Movement yakuye muri Cardiff Metropolitan University na MSc Sports Science yakuye muri Loughborough University.

Atoza Gor Mahia yarimo Nizigiyimana Abdul Karim uzwi nka Makenzi,Sibomana Abouba,Micheal Olunga na Kagere,Nuttall yamaze imikino 47 adatsindwa ndetse yegukanye ibindi bikombe binyuranye nka KPL Top 8 Cup na Kenyan Super Cup. Yabaye umutoza w’umwaka [SportPesa Coach of the Year].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa