Police FC yaguze Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor, imusinyisha amasezerano y’umwaka umwe n’igice.Police FC yishyuye Musanze FC Miliyoni 10 ( 10 000 000 FRW ).
Uyu rutahizamu byavugwaga ko yifuzwa na Rayon Sports na APR FC,byarangiye yerekeje mu ikipe ya Police FC nkuko amakuru abitangaza.
Peter Agbrevor mu mikino 15 ibanza ya shampiyona,yatsindiye Musanze FC ibitego 9.
Mu mwaka w’imikino wa 2021/22 ni bwo Peter Agblevor yageze mu Rwanda ajya gukora igeragezwa muri Rayon Sports ariko ntiyamushima.
Icyo gihe yahise ajya muri Etoile de l’Est, yavuyemo ajya muri Musanze FC yasinyiye imyaka ibiri.Yayivuyemo asigaje amezi 6 gusa.
Police FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona,irashaka kureba ko yahigika APR FC ya mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *