skol
fortebet

Police FC yandikiye FERWAFA iyisaba gufatira ibihano umusifuzi Twagirumukiza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 06, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya POLICE FC yandikiye FERWAFA iyereka akarengane ko gusifurirwa nabi yahuye nako ku mukino wayihuje na APR FC tariki 04/03/20 ku munsi wa 21 wa shampiyona,yatsinzwemo igitego 1-0.

Mu ibaruwa yandikiwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,ikipe ya Police yavuze ko itishimiye ukuntu umusifuzi Twagirumukiza Abdul yagiye yanga gutanga amakarita y’umuhondo ku bakinnyi ba APR FC ndetse akabaha amabwiriza inshuro zigera kuri 4.

Police FC yavuze ko hari penaliti itahawe ubwo myugariro Buregeye Prince wa APR FC yagaruzaga umupira ukuboko mu rubuga rw’amahina ariko uyu musifuzi arabyirengagiza.

Police FC yabajije impamvu umusifuzi Uwikunda Samuel wari uteganijwe gusifura uyu mukino yahinduwe ku munota wa nyuma.

Mu kiganiro Gasigwa Michel ukuriye komisiyo y’abasifuzi muri FERWFA yagiranye na Radio Flash ku munsi w’ejo, yavuze ko Uwikunda Samuel wagombaga gusifura umukino afite akabazo k’umutsi,atari ameze neza bituma bamuhindura.

Kuri iyi penaliti ivugwa,Gaingwa yavuze ko iyo umupira ukoze ku kaboko k’umukinnyi, kegereye umubiri nta kosa bahana ari nako byagenze kuwa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa