Police FC yasezereye Rayon Sports isanga APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari
Yanditswe: Sunday 28, Jan 2024

Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo gushaka itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari aho izahura na APR FC tariki ya 1 Gashyantare 2024.
Ikipe y’Ingabo na yo yakomeje yatsinze Musanze FC penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Rayon Sports yatsindiwe na Luvumbu kuri coup Franc ku munota wa 53,cyishyurwa na Peter Agblevor kuwa 63
Penaliti za Rayon Sports zatsinzwe na Luvumbu,Kanamugire Roger,Nsabimana Aimable.Penaliti za Rayon Sports zahushijwe na Charles Bbaale wawuteye hejuru na Mitima Isaac,Umunyezamu Rukundo ayikuramo.
Penaliti za Police FC zatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri,Mugenzi Bienvenu, Ndahiro Derrick,Nsabimana Eric ’Zidane’.Imwe ya Police FC yahushijwe na Sseruyide Moses.
Ku rundi ruhande,Ndikumana Danny wa APR FC na Solomon Adeyinka wa Musanze FC batsinze ibitego byatumye amakipe yabo anganya 1-1.
Izi kipe zaje gukiranurwa na penaliti zagejeje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Amakipe yombi yananiwe kubona igitego cy’intsinzi ajya guhitamo abakinnyi bagomba kuyifasha gukiranurwa na penaliti.
Ku ruhande rwa Musanze FC, Nkurunziza Felicien yahise ahusha penaliti ya kabiri na Kwizera Trésor ahusha iya kane mu gihe APR FC yari yatsinze izayo, ihita isezererwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *