skol

Police FC yasinyishije rutahizamu Okorie Ekeson

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Police FC iri kwitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, yamaze gusinyisha rutahizamu mushya ukomoka muri Nigeria, Okorie Ekeson.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026, ni bwo Police FC yatangaje ko yungutse rutahizamu mushya wakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette.

Nyuma y’imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, Police FC yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo barimo Muhozi Fred na Ssenjobe Eric na Mugisha Didier.

Mu kubasimbuza yongeyemo rutahizamu, Okorie Ekeson, wakiniye amakipe y’iwabo muri Nigeria. Ayo ni Shooting Stars, Bayelsa, Rangers na Nasarawa United yakiniraga.

Uyu asanze abandi bakinnyi bashya muri iyi Kipe ya Polisi y’u Rwanda ari bo Rudasingwa Prince, Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’, Isaac Eze na Udahemuka Jean de Dieu.

Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari, iri kwitegura umukino wa nyuma uzayihuza na APR FC, ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.

Iyi kipe kandi ni imwe mu zihataniye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, aho iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Okorie Ekeson yashyize umukono ku masezerano ya Police FC

Okorie Ekeson ni umukinnyi mushya wa Police FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa