skol
fortebet

Police FC yatanze isomo rya ruhago ibona amanota y’ingezi

Yanditswe: Monday 23, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Police FC yatsinze Muhazi United ibona amanita atatu mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25, ihita iyobora urutonde rwagateganyo rwa shampiyona.

Sponsored Ad

Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 23 Nzeri 2024 ubera kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino watangiye ikipe ya Police yataka cyane , hakiri kare ku munota wa 2 ibona igitego cyatsinzwe na Kirongozi.

Police FC yakomeje kwataka cyane ariko igice cya mbere cyirangira ari igitego 1 cya Police FC ku busa bwa Muhazi United.

Police FC yongeye imbaraga mu ikipe ugereranyije n’umwaka ushize , yaje kubona igitego cya kabiri ku munota 83 gitsinzwe na Bigirimana Abedi.

Hadaciyemo igihe , nyuma y’umunota umwe gusa Police yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 84 gitsinzwe na Ani Elijah, umukino urangira ari ibitego 3-0.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Urwanda , Police FC yafashe umwanya wa Mbere n’amanota 7 ikaba izigamye ibitego 4, mu gihe Rutsiro Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere , nayo ifite amanita 7, ikaba izigamye ibitego 2.

Police FC izagaruka mu kibuga tariki 26 Nzeri 2024 yakira Kiyovu Sports, mu gihe ku cyumweru tariki 29 Nzeri Vision izakina na Vision Fc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa