skol
fortebet

Police FC yitegura Rayon Sports yakajije imyitozo

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC ikomeje gukaza imyitozo mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Rayon Sports bazacakirana mu mikino ya kimwe cya kane cy’igikombe cy’amahoro umukino wa ubanza utegerejwe ku taliki 19 z’uku kwezi ndetse n’uwo bazakina na Marine FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’uyu mwaka aho bashaka kurangiza ku mwanya wa 2 imbere ya APR FC umukino utegerejwe taliki ya 16 z’uku kwezi.
Police FC ifite intego yo gutwara igikombe uyu mwaka cyane ko iri mu makipe yashoye amafaranga menshi mu kugura (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Police FC ikomeje gukaza imyitozo mu rwego rwo kwitegura ikipe ya Rayon Sports bazacakirana mu mikino ya kimwe cya kane cy’igikombe cy’amahoro umukino wa ubanza utegerejwe ku taliki 19 z’uku kwezi ndetse n’uwo bazakina na Marine FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’uyu mwaka aho bashaka kurangiza ku mwanya wa 2 imbere ya APR FC umukino utegerejwe taliki ya 16 z’uku kwezi.

Police FC ifite intego yo gutwara igikombe uyu mwaka cyane ko iri mu makipe yashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi ndetse no kuzana umutoza Seninga Innocent bakuye mu ikipe ya Etincelles mu ntangiriro z’iyi shampiyona.

Ku munsi w’ejo iyi kipe yipimye n’abahoze ari abakinnyi b’isonga ndetse n’abakinnyi badafite amakipe muri iyi minsi birangira ikipe ya Police FC ibatsinze 1-0.

Nyuma y’umukino umutoza Seninga Innocent yatangarije abanyamakuru ko uyu mukino wari uwo gusuzuma urwego abakinnyi bariho dore ko bamaze igihe badakina no gutegura imikino iri imbere harimo n’uwo bazacakirana na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Police FC niyo izabanza kwakira Rayon Sports ku italiki ya 19 z’uku kwezi ku kicukiro aho abakunzi b’umupira w’amaguru biteze kureba niba Police FC izahangamura Rayon Sports yayitsinze mu mukino ufungura shampiyona y’uyu mwaka igeze ku musozo 3-0 bakanganya 2-2 mu mukino wo kwishyura.

Ibitekerezo

  • None se Rayon Sports yo iricaye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa