skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe cya Handball mu mikino ya EAPCCO

Yanditswe: Sunday 04, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe cya Handball mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera muri Ethiopia

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu i Addis Ababa, umurwa mukuru wa Ethiopia hasojwe imikino ihuza abapolisi bo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (EAPCCO).

Mu mukino wa Handball, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe mu mukino usoza amarushanwa, nyuma yo gutsinda Polisi ya Ethiopia yari imbere y’abafana bayo, ibitego 40 kuri 22.

Polisi y’u Rwanda wari umukino wa kabiri itsinze, aho yari yaratsinze Polisi ya Kenya ibitego 39 kuri 29, bituma yegukana iki gikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya.

Umukino wa Handball ni wo wasoje aya marushanwa aho wari wanitabiriwe na CG Felix NAMUHORANYE, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), ndetse n’abandi bayobozi ba EAPCCO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa