Polisi ya Las Vegas yongeye gufungura ikirego Cristiano Ronaldo aregwamo gufata ku ngufu umunyamideli w’umunyamerika
Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018
Polisi yo muri Las Vegas yongeye gukurikirana ikirego umugore wahoze ari umunyamideli witwa Kathryn Mayorga aregamo Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu mu mwaka wa 2009 bari muri hoteli yitwa Palms yo mu mujyi wa Las Vegas.
Iyi polisi yo muri Las Vegas ntiyigeze uha umwanya iki kirego kuko bivugwa ko Ronaldo n’abamwunganira bahaye uyu mugore akayabo k’ibihumbi 287 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntazagire icyo atangaza,gusa uyu mugore yabyukije iyi dosiye avuga ko yagiye agerageza kwiyahura ndetse yahahamutse kubera ibyo yakorewe.
Kathryn Mayorga yavuze ko Cristiano Ronaldo yamufatiye ku ngufu mu bwogero bwo muri iyi hoteli ya Palms ibamo urusimbi rwa Casino ku wa 13 Kamena 2009,nyuma yo kumwangira ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Uyu mwarimu wahoze ari umunyamideli muri 2009,yavuze ko yahakaniye Ronaldo ubwo yashakaga kumufata ku ngufu arabyanga mu gihe Ronaldo we avuga koi bi bitabaye ndetse uyu mugore n’umuhagarariye bashaka kuvugwa cyane ku isi bifashishije izina rye.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,nibwo Kathryn Mayorga yatangarije ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage ko iki cyamamare cyamufashe ku ngufu,nyuma kimuha amafaranga menshi ngo aceceke ariko byamunaniye kuko ibyo yakorewe byangije bikomeye ubuzima bwe.
Mayorga yavuze ko akimara gufatwa ku ngufu,yahise ahamagara polisi ya Las Vegas gusa ntiyayiha amakuru y’uwamufashe ku ngufu ndetse ajya kwa muganga kwivuza ndetse ibi bitaro bifite impapuro zemeza ko uyu mugore yafashwe ku ngufu.
Polisi yo mujyi wa Las Vegas yatangiye bundi bushya iperereza kuri iki birego uyu mugore ashinja Ronaldo aho bivugwa ko naramuka atsinzwe urubanza azacibwa akayabo k’amamiliyoni z’amadolari ndetse akatirwe gufungwa burundu.
Polisi ya Las Vegas yafunguye ikirego Mayorga ashinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *