skol
fortebet

Portugal yikuye imbere ya Ghana bigoranye Cristiano Ronaldo aca agahigo

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino warimo amayeri menshi,ikipe ya Portugal yatsinze Ghana ibitego 3-2 bifasha Ronaldo gukora agahigo ko kuba umukinnyi utsinze igitego mu bikombe bitanu by’isi.
Cristiano Ronaldo yabaye umuntu wa mbere watsinze ibitego mu bikombe by’isi 5 nyuma y’aho Portugal itsinze Ghana ibitego 3-2.
Mu mukino wo mu itsinda H ikipe ya Portugal iri mu yahanzwe amaso na benshi,yagowe na Ghana yiganjemo amazina mashya ugereranyije n’iheruka gukina igikombe cy’isi iherukamo.
Amakipe yombi yakinnye (...)

Amakipe yombi yakinnye umukino wo gucungana mu gice cya mbere birangira ntayibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Mu gice cya kabiri,Portugal yaje yahinduye imikinire bituma ibona penaliti itavugwaho rumwe ku munota wa 65 ubwo umusifuzi yemezaga ko myugariro Mohammed Salisu yateze Cristiano Ronaldo nyamara amashusho yagaragaje ko habayeho gukoranaho byoroshye.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Cristiano Ronaldo ahita aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego mu bikombe by’isi 5 bitandukanye.

Icyakora mu gice cya mbere,Ronaldo yabonye amahirwe yo gutsinda ariko umunyezamu Lawrence Ati-Zigi amubera ibamba.

Ikipe ya Ghana ikimara gutsindwa ntiyacitse intege byatumye ku munota wa 73 yishyura iki gitego ku mupira wazamukanwe na Mohammed Kudus awuhereza mu rubuga rw’amahina Andre Ayew nawe ahita awushyira mu nshundura.

Portugal yahise ikanguka ishyiramo ibitego bibiri mu minota ibiri n’ukuvuga kuwa 78 ibifashijwemo na Joao Felix ndetse na rutahizamu winjiye asimbuye Rafael Leao ku munota wa 80.Aba bombi bahawe imipira na Bruno Fernandes.

Osman Bukhari yatanze ihumure atsindira Ghana igitego cya kabiri ku munota wa 89 w’umukino.

Umunyezamu Diogo Costa yari afashije Ghana kwishyura ubwo yashyiraga umupira hasi amaze kuwufata hanyuma Inaki Williams wari amuri inyuma,aza kuwumutwara ba myugariro ba Portugal birwanaho.

Iyi ntsinzi yatumye Portugal iyobora itsinda H nyuma y’uko Uruguay na Koreya yepfo banganyije 0-0 mu mukino wari ku rwego rwo hasi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa