skol
Kigali

Premier League yasohoye ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino 2021/2022

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 June 2021

Abategura shampiyona y’Ubwongereza bamaze gushyira hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2021/2022 izatangira kuwa 14 Kanama uyu mwaka.


Ikipe ya Manchester City yatwaye shampiyona ishize niyo yashyizwe mu ihurizo ku munsi wa mbere kuko izatangira yakira Tottenham.

Andi makipe ahabwa amahirweyo kwegukana shampiyona bitewe n’uko yasoje iheruka ndetse n’’abakinnyi afite harimo Manchester Utd, Liverpool na Chelsea,yamaze kubona ingengabihe.

Arsenal na Chelsea zizatangira umwaka zihura n’amakipe y’i London aho iyi kipe ya Arteta izatangira Premier League isura Brentford yazamutse naho Chelsea yakire Crystal Palace.Umunsi wa kabiri aya makipe 2 azahita ahura.

Ole Gunnar Solskjaer na Manchester United ye bazatangira bakira Leeds United kuri Old Trafford, mu gihe Liverpool izasura Norwich City kuri Carrow Road.

Leicester City yatwaye FA Cup izahura na Wolves, Everton ihangane na Southampton, Burnley izahangana na Brighton, Newcastle United yesurane na West Ham and mu gihe Watford yazamutse izacakirana na Aston Villa.

Mu mikino iba itegerejwe cyane, Liverpool na Chelsea zizahurira Anfield kuwa 28 Kanama 2021, na Manchester City yakire Arsenal muri iyo weekend.

Arsenal izesurana na Tottenham kuwa 25 Nzeri uyu mwaka mu gihe muri iyo weekend City izaba yasuye Chelsea.

Manchester derby ihuza City na United izabera bwa mbere kuri Old Trafford kuwa 6 Ugushyingo uyu mwaka, mu gihe Merseyside derby [Liverpool vs Everton] izaba mu mpera z’uko kwezi ari nabwo United izahangana na Arsenal.

Ku bunani, Arsenal izakira Manchester City ku kibuga Emirates Stadium.


Umunsi wa mbere wa Premier League 2021/2022

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yabwiye amagambo akomeye abafana ba United nyuma yo...

Umunyabigwi wa Manchester United,Cristiano Ronaldo yabwiye abafana ba...
25 October 2021 0

Inkweto Micheal Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zaguzwe akayabo...

Inkweto zambawe n’icyamamare muri Basketball Michael Jordan zaguzwe ku...
25 October 2021 0

Agahinda k’umugore wa Kobe Bryant wamenye iby’urupfu rw’umugabo we ku mbuga...

Vanessa Bryant, umupfakazi wa Kobe Bryant, yavuze ko yamenye iby’urupfu...
25 October 2021 0

Uko byiriwe mu mikino: AS Kigali yasezerewe na Motema Pembe,Real Madrid...

Kuri iki cyumweru habaye imikino itandukanye yaba mu marushanwa ya CAF...
24 October 2021 0

Umutoza Soskjaer yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba United mbere yo...

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer yahaye abakinnyi be...
24 October 2021 0

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be...

Kuwa 3 w’iki cyumweru nibwo United yatunguranye itsinda Atalanta ibitego 3-2...
24 October 2021 0