skol
fortebet

PSG igiye kugurisha abakinnyi 7 barimo abakomeye mu kwezi kwa mbere

Yanditswe: Saturday 11, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Biravugwa ko Paris Saint-Germain ishaka kugurisha bamwe mu bakinnyi bayo muri uku kwezi kwa Mutarama, aho abakinnyi bagera kuri barindwi barimo Mauro Icardi bashobora kugurishwa.

Sponsored Ad

Mauricio Pochettino afite itsinda rinini ry’abakinnyi i Paris, aho abakinnyi 33 bari muri iyo kipe bahawe iminota yo gukina ndetse abataritwaye neza bagiye kurekurwa muri iyi kipe yuzuyemo ibyamamare.

Uyu mutoza w’Umunya Argentine yifuza gukorana n’abakinnyi bake,ariyo mpamvu ikinymakuru L’Equipe kivuga ko umuyobozi wa siporo Leonardo hamwe n’umuyobozi w’ikipe Nasser Al Khelaïfi bafite ubushake bwo gukora ibyo umutoza wabo asaba ku isoko.

Umukinnyi ukomeye muri aba bakinnyi bagiye kurekurwa ni rutahizamu w’umunya Argentine Icardi. Uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko yananiwe kwigaragaza i Paris, kubera ahanini imibanire ye n’umugore we uzwiho imyitwarire idahwitse.

Icardi n’amahitamo ya gatanu kuri Pochettino inyuma ya Neymar, Kylian Mbappe, Lionel Messi na Angel di Maria kandi ikipe ivuga ko ishaka kurekura abakinnyi barimo uyu musore kuri miliyoni 50 € (42.7m).

Myugariro Abdou Diallo nawe ari mu batabona umwanya muri PSG kubera kuza kwa Nuno Mendes ariyo mpamvu nawe ashobora kurekurwa.

Umukinnyi wo hagati Rafinha nawe yakinnye iminota mike muri iyi shampiyona kandi ashobora kurekurwa muri Mutarama.

Layvin Kurzawa yasinye amasezerano kugeza mu 2024 ariko ari mu bakinyi babuze amahirwe yo gukina ku bwa Pochettino.

Biteganijwe ko uwahoze ari umunyezamu wa Fulham Sergio Rico,Colin Dagba hamwe n’umukinnyi ukina hagati Éric Junior Dina-Ebimbe nabo bazashyirwa ku isoko muri uku kwezi kwa mbere.

Hari amakuru avuga ko Giorgino Wijnardum nawe ashobora gutizwa mu kwezi kwa mbere kubera kubura umwanya.

PSG yazanye amazina menshi y’ibyamamaye kugira ngo ishake hampions League arimo Messi, Sergio Ramos na Gianluigi Donnarumma bose bifatanije mu gihe cyizuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa