skol
fortebet

PSG igiye kugurisha abakinnyi 9 kubera Kylian Mbappe

Yanditswe: Wednesday 21, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG imaze kwiyubaka kurusha izindi zose ku mugabane w’I Burayi,iritegura kugurisha abakinnyi 9 kugira ngo ibone amafaranga yo kwishyura Kylian Mbappe usigaje umwaka umwe w’amasezerano kugira ngo ayongere.

Sponsored Ad

PSG yaguze abarimo Wijnardum,Ramos,Hakimi na Donnaruma,yamaze gufata umwanzuro wo kugurisha aba bakinnyi kugira ngo yikureho umushahara wabo iwongere Kylian Mbappe ndetse amafaranga izabagurisha izayakoreshe mu kumuhemba.

PSG ifite abakinnyi 39 mu ikipe ya mbere ariyo mpamvu ishaka kubagabanya ikagurisha 9 barimo umunya Argentina Mauro Icardi.

Mbappe w’imyaka 22, arifuzwa na Real Madrid muri iyi mpeshyi ariko na PSG ntishaka kumurekura kuko ari umwe mu bayifasha kwegukana UEFA Champions League.

PSG irashaka kwirinda ko uyu mukinnyi yinjira mu mwaka wa nyuma atarabasinyira amasezerano mashya kuko yaba yemerewe kugendera Ubuntu.

Bamwe mu bakinnyi bavugwa ko bazagurishwa na PSG barimo Icardi,Gana Gueye n’abandi batandukanye.

PSG ifite abanyezamu 9 barimo Gianluigi Donarumma mushya,Keylor Navas,Alphonse Arreola, Marcin Bulka, Denis Franchi, Sergio Rico, Alexandre Letellier, Garrisone Innocent na Lucas Lavellee.Ikeneye kugumana 3 gusa.

Amakuru avuga ko PSG yifuza kurekura Icardi muri Juventus hanyuma ikamugurana Cristiano Ronaldo gusa uyu munya Portugal ngo ntiyigeze asaba iyi kipe ye ko imurekura.

Ntabwo biramenyekana niba Real Madrid izashora akayabo isabwa ngo igure Mbappe gusa PSG perezida Nasser yavuze ko uyu rutahizamu ntaho azajya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa