
Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangiye gutakaza icyizere yari ifitiye umutoza Christophe Galtier aho bivugwa ko yaba yifuza kugarura Thomas Tuchel baheruka gutandukana mu myaka mike ishize.
Iyi kipe ikomeye mu Bufaransa ntabwo iri kwitwara neza ndetse ngo yahaye umutoza wayo Christophe Galtier igihe cyo kugeza tariki ya 8 Werurwe yahinsuye imikinire bitaba ibyo akirukanwa.
Iyi kipe iyoboye Ligue 1 n’amanota 5 irusha iyikurikiye ariko iherutse gukora agahigo kabi cyane kaherukaga mu myaka (...)
Ikipe ya Paris Saint-Germain yatangiye gutakaza icyizere yari ifitiye umutoza Christophe Galtier aho bivugwa ko yaba yifuza kugarura Thomas Tuchel baheruka gutandukana mu myaka mike ishize.
Iyi kipe ikomeye mu Bufaransa ntabwo iri kwitwara neza ndetse ngo yahaye umutoza wayo Christophe Galtier igihe cyo kugeza tariki ya 8 Werurwe yahinsuye imikinire bitaba ibyo akirukanwa.
Iyi kipe iyoboye Ligue 1 n’amanota 5 irusha iyikurikiye ariko iherutse gukora agahigo kabi cyane kaherukaga mu myaka 12 ishize, byatumye akazi ka Galtier w’imyaka 56 kajya mu mazi abira.
PSG yatsindiwe mu rugo igitego 1-0 na Bayern Munich mu mukino ubanza wa 1/16 cya Champions League mu cyumweru gishize.
Uku gutsindwa na Bayern kwatumye iyi PSG yuzuza imikino 3 yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose,ibintu byaheruka muri 2011.
Habuze gato ngo iyi kipe itakaze andi manota ku cyumweru ku nshuro ya kane yikurikiranya ubwo yakinaga na Lille gusa Kylian Mbappe na Lionel Messi bayikuye kure itsinda ibitego 4-3 ku munota wa nyuma.
Ikinyamakuru The Standard kivuga ko “PSG yiteguye kongera guha akazi Tuchel kandi ngo izabanza kwemera ikosa ry’uko yamwirukanye bidakwiriye.
Uyu mugabo w’imyaka 49, yirukanwe kuri noheli ya 2020 nyuma y’imyaka 2 yari ayimazemo aho yayihesheje ibikombe bibiri birimo League Cup, Coupe de France anayigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League.
Yahise yerekeza muri Chelsea ayihesha Champions League mbere y’uko yirukanwa muri Nzeri.Yavuye muri Chelsea amaze gutsinda imikino 60,anganyije 24,anatsinzwe 16 mu mikino 100 yayitoje.
Uyu mutoza aracyari mu bushomeri ariko ngo bizasaba kumwinginga cyane kugira ngo yongere yemere gutoza PSG kuko ngo ntiyishimiye uko yamwirukanye.
PSG kugarura umutoza Thomas Tuchel
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *