skol
Kigali

PSG irimo Neymar Jr,Messi na Mbappe yatsinzwe umukino inanirwa no gutera mu izamu na rimwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 October 2021

Ikipe ya PSG yatunguye isi yose kuko mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri mu Bufaransa yakubitiwe mu rugo na Rennes ibitego 2-0 ariko igitangaza cyabaye ko Lionel Messi,Kylian Mbappe na Neymar Jr bose bakinnye uyu mukino bawuvamo badateye mu izamu.

PSG ifite ubusatirizi bufatwa nk’ubwa mbere ku isi,yananiwe gutera ishoti ryerekeza mu izamu mu mipira 13 yagerageje mu izamu rya Rennes yayitsinze.

Iyi niyo nshuro ya mbere Paris Saint-Germain yari itsinzwe muri shampiyona ya Ligue 1 ariko igitangaje cyane nuko aba barutahizamu babo bose bananiwe gutera mu izamu.

Lionel Messi yateye umupira ukubita umutambiko kuri free kick yateye, Kylian Mbappe abona igitego cyanzwe na VAR kubera kurarira, mu gihe Neymar yapfushije ubusa amahirwe akomeye yabonye imbere y’izamu.

PSG mu byukuri yananiwe gutera ishoti na rimwe mu izamu byatumye Rennes iyikosora ibifashijwemo na Gaetan Laborde hanyuma Flavien Tait ashyiramo igitego cya kabiri.

Byashobokaga ko PSG itsindwa igitego cya 3,ubwo Achraf Hakimi yakoraga penaliti,gusa VAR yayikuyeho.PSG yatsinze imikino umunani ya mbere ya shampiyona ariko yakubiswe ku munsi wa 9.

Nubwo ikipe ya Mauricio Pochettino iyoboye shampiyona,ifite akazi gakomeye ko gutuma Messi, Neymar,Mbappe na Angel Di Maria bahuza umukino kuko imikino yose bamaze gukinana batajya bahuza na gato.

Umutoza wa Rennes, Bruno Genesio amaze gutsinda imikino ine Paris Saint Germain, muri shampiyona (Ligue 1), itatu yatsinze ari umutoza wa Lyon n’umwe yatsinze atoza Rennes.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize...
14 October 2021 0

Ombolenga agiye kumara ukwezi kose adakinira APR FC

Omborenga Fitina, umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR...
14 October 2021 0

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye...

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon...
14 October 2021 1

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo...

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya biri kuvuga cyane ku rupfu rwa...
13 October 2021 0

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo...

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha...
13 October 2021 0

Edinson Cavani yasabwe gukora ikintu gikomeye kubera Cristiano...

Rutahizamu Edinson Cavani yasabwe kuva muri Manchester United kubera ko...
13 October 2021 0