skol
fortebet

PSG yafashe umwanzuro w’ubwiyahuzi kugira ngo izatsinde Bayern Munich

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint-Germain idahagaze neza mu mikinire muri iyi minsi,yiyemeje kugarura mu ikipe kizigenza wayo Kylian Mbappe wari ufite imvune ndetse byari byitezwe ko amara ibyumweru bitatu
Kylian Mbappe byitezwe ko ashyirwa mu bakinnyi bagomba guhangana na Bayern Munich mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri muri 1/16 cya UEFA Champions League.
Uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune mu mukino PSG yakinnye na Montpellier,kuwa 01 Gashyantare 2023.
Byari biteganyijwe ko Mbappe amara ibyumweru 3 (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Paris Saint-Germain idahagaze neza mu mikinire muri iyi minsi,yiyemeje kugarura mu ikipe kizigenza wayo Kylian Mbappe wari ufite imvune ndetse byari byitezwe ko amara ibyumweru bitatu

Kylian Mbappe byitezwe ko ashyirwa mu bakinnyi bagomba guhangana na Bayern Munich mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri muri 1/16 cya UEFA Champions League.

Uyu mukinnyi yagize ikibazo cy’imvune mu mukino PSG yakinnye na Montpellier,kuwa 01 Gashyantare 2023.

Byari biteganyijwe ko Mbappe amara ibyumweru 3 adakina kubera iyi mvune ariko yagarutse mu buryo bw’igitangaza kugira ngo azakine uyu mukino ukomeye.

Uyu yakoze imyitozo mu ikipe y’abakinnyi batakoreshejwe n’abakinnye gake ku mukino PSG yatsinzwemo na Monaco ibitego 3-1 muri Ligue 1.

Ikinyamakuru Le Parisien,cyavuze ko Mbappe byitezwe ko ashyirwa mu bakinnyi bazahangana na Bayern Munich kuri uyu wa Kabiri.

Imikinire ya PSG yasubiye hasi nyuma yo kuvunika kwa Mbappe.

Nubwo yatsinzeToulouse mu mukino wa mbere yakinnye adahari,ariko yasezerewe muri Coupe de France itsinzwe ibitego 2-1 na Marseille.

Kuwa Gatandatu byarazambye ubwo yatsindwaga ibitego 3-1 na Monaco.

Umutoza Christophe Galtier ntiyari afite Lionel Messi kuri uyu mukino wa Monaco.

Messi yakoze imyitozo ku cyumweru wenyine ndetse ntabwo yizewe kuri uyu wa Kabiri.

Messi w’imyaka 35,ameze neza muri PSG muri uyu mwaka w’imikino kuko amaze gutsinda ibitego 15,anatanga n’imipira 14 yavuyemo ibitego mu mikino 25 yakinnye mu marushanwa yose.

Ku rundi ruhande,Mbappe amaze gutsinda ibitego 25,anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego mu mikino 25 amaze gukina yose hamwe.

Marco Verratti yagarutse mu myitozo kuri iki cyumweru ariko Renato Sanches na Nordi Mukiele ntibazakina umukino wa Bayern Munich kubera imvune.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa