PSG yafatiye igihanganjye Lionel Messi ibihano bishingiye ku myitwarire
Yanditswe: Wednesday 03, May 2023
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufatansa yahagaritse umunya-Argentine Lionel Messi mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri adahembwa, nyuma yo gusiba imyitozo nta ruhushya yabiherewe.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Messi yagaragaye ari i Riyad mu gihugu cya Arabie Saoudite aho yari yagiye nta ruhushya yatse PSG; ibinyamakuru birimo l’Equipe na RMC bikavuga ko iyi myitwarire yatumye iriya kipe y’i Paris imuhana kumara ibyumweru bibiri adahembwa ndetse atanakorana imyitozo na bagenzi be.
Uyu munya-Argentine yafatiwe ibihano mu gihe ari mu mpera y’amasezerano ye muri Paris Saint-Germain.
Amakuru kuri ubu arasohora uyu rurangiranwa muri iriya kipe amaze imyaka igera kuri ibiri akinira, nyuma yo kudahuza na yo ku bijyanye no kongera amasezerano ahanini kubera kutishimira imishinga iriya kipe ifite.
Amakuru menshi kuri ubu arerekeza Lionel Messi muri FC Barcelona yahoze akinira, ndetse iyi kipe y’i Catalunya ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yamwisubiza n’ubwo hari impungenge z’uko iyi gahunda ishobora gukomwa mu nkokora n’amikoro make.
Messi kandi aravugwa muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite yifuza kumuha miliyoni 400 z’ama-Pounds ngo ayikinire umwaka umwe; gusa ntibizwi niba urugendo aheruka kugirira i Riyad rwaba ruri muri iyi gahunda.
Ni Messi cyakora cyo usanzwe ari Ambasaderi ufasha Arabie Saoudite mu kumenyekanisha ubukerarugendo bwayo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *