skol

PSG yahaye impano idasanzwe Kylian Mbappé ku isabukuru ye

Yanditswe: Thursday 21, Dec 2023

featured-image

Mu ijoro ryacyeye ryo kuwa gatatu,tariki ya 20 Ukuboza 2023, ikipe ya Paris Saint-Germain yakinishije abakinnyi babiri b’abavandimwe mu mukino wa shampiyona ya Ligue 1 batsinzemo Metz ibitego 3-1.

Abo ni Kylian Mbappé na Ethan Mbappé umusore w’imyaka 16 wakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe nkuru nyuma y’igihe kinini ibi bitegerejwe n’abakunzi ba PSG.

Ethan yinjiye asimbuye mu gice cya kabiri, we na mukuru we bagaragaye baseka bishimiye aka gashya ko guhurira mu kibuga mu mukino wa shampiyona.

Kylian yeretse murumuna we icyo gukora kuko muri uyu mukino yatsinze ibitego bibiri, harimo kimwe cy’ishoti yarekuriye hanze y’urubuga rw’amahina.

Ikirenze kuri ibi byishimo byo gukinana na murumuna we, Kylian kuri uwo munsi nibwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25.

Ikipe ya PSG yatsinze Metz ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma bakinnye mu mwaka wa 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa