skol
Kigali

PSG yahaye Kylian Mbappe amafaranga atarigeze ahabwa undi mukinnyi wese ku isi ngo ayigumemo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 March 2022

Biravugwa ko ikipe ya Paris Saint-Germain yiteguye gutanga ijuru n’isi kugira ngo Kylian Mbappe ayigumemo aho kuri ubu yemeye kumuha miliyoni 42 z’amapawundi (€ 50m) nk’umushahara wa buri mwaka.

Amasezerano y’umukinnyi w’imyaka 23 kuri Parc des Princes azangirana n’uyu mwaka w’imikino kandi igihangange cyo muri Espagne Real Madrid kirashaka uyu rutahizamu hasi hejuru.

Biravugwa ko Nasser Al-Khelaifi nabagenzi be biteguye guha Mbappe amasezerano y’imyaka ibiri yamwinjiriza amafaranga arenga 800.000 buri cyumweru hatarimo umusoro.

PSG yashyize ku meza imbere ya Kylian Mbappe amasezerano y’imyaka ibiri ateye gutya:

Kumuha Miliyoni 100 z’amayero kugira ngo asinye

Umushahara wa miliyoni 50 z’amayero ku mwaka (byose byavuyemo) angana na 800.000 ku cyumweru.

Mu cyumweru gishize hasohotse amakuru avuga ko Real Madrid yizeye gusinyisha Mbappe na Erling Haaland muri iyi mpeshyi, mu gihe hari ibivugwa ko uyu mufaransa ashobora no kuzana n’umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino.

Uyu mukinyi w’imyaka 23 ubu ni uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi mu mateka y’iyi kipe aho yanganyije na Zlatan Ibrahimovic ibitego 156 nyuma yo gutsinda Saint-Etienne.Arabura ibitego 44 kugira ngo afate Cavani wa mbere.

Avugana n’ikinyamakuru cyo muri Espagne AS, Mbappe yagize ati: ’Hasigaye gusa Cavani nkaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya PSG.

Tuzareba uko bizagenda. Kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya PSG n’ikintu kidashobora kwirengagizwa. Tuzareba uko bizagenda. ’

Muri 2021, Neymar yahabwaga miliyoni 36.8 ku mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kylian Mbappe yavuze impamvu yanze kwerekeza muri Real Madrid,yiyemeza...

Kylian Mbappe yatangaje ko azashyigikira Real Madrid ku mukino wa nyuma wa...
23 May 2022 0

Kiyovu Sports yongeye kuzibukira igikombe cya shampiyona iharira APR...

Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda APR FC impundu zigataha I...
23 May 2022 0

APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye cyane

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 bigoranye, ikomeza...
23 May 2022 0

Ishuri rya PSG ry’u Rwanda muri U-13 ryegukanye igikombe cy’isi

Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa...
23 May 2022 0

Kwizera Olivier yongeye kwitwara nabi muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixã yatangaje ko umunyezamu Kwizera Olivier...
23 May 2022 0

AC Milan yatwaye shampiyona nyuma y’imyaka 11 ikurikira izindi

AC yashyize iherezo ku myaka 11 yari imaze idatwara igikombe cya shampiyona...
22 May 2022 0