skol
Kigali

PSG yahaye Kylian Mbappe sheki iriho ubusa ngo yuzuzeho amafaranga yifuza kugira ngo ayigumemo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 February 2022

Umukinnyi wa Paris Saint-Germain Kylian Mbappe ngo yaba yaranze amasezerano ya megabucks aheruka gutanga muri Real Madrid.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko, ugiye kugenda ku buntu, yabwiye Les Parisiens ko adashaka kongera amasezerano kuri Parc des Princes umwaka ushize.

Real Madrid yashyize ku meza ya PSG akayabo k’amafaranga inshuro 2 ku meza y’iyi kipe iyoboye Ligue 1 kugira ngo ibone uyu musore watsindiye igikombe cyisi 2018 muri Kanama biba iby’ubusa.

Iracyakomeje kwifuza cyane kumwegukana ariko PSG nayo iri gukora ibishoboka byose ngo igumane uyu Mufaransa ikoresheje amafaranga.

Nubwo hashyizwemo ingufu kugeza ubwo na perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron abyinjiramo akagerageza kumvisha uyu kuguma mu murwa mukuru Paris,Mbappe arifuza kujye I Madrid.

Nk’uko Marca ibitangaza, ngo Mbappe azagenda shampiyona irangiye.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi wazamukiye muri AS Monaco yanze igitekerezo cyo kumuha sheke iriho ubusa ngo ashyireho amafaranga yifuza nawe yongere amasezerano.

PSG irashaka ko Mbappe ayongerera amasezerano y’imyaka 2 hanyuma ikajya imuhemba akayabo k’asaga miliyoni y’amapawundi ku cyumweru.

Marca ivuga ko Real itari gushyira igitutu kuri Mbappe, ndetse ngo yiteguye kumuha icyo aricyo cyose PSG yamuha.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yahanitse bkomeye ibiciro by’umukino wayo na Rayon Sports

. Imikino y’igikombe cy’Amahoro 2022 igeze muri ½ ikipe y’ingabo z’igihugu...
15 May 2022 0

Abakinnyi 2 ba Manchester United barwanye karahava mu myitozo

Abakinnyi 2 ba Manchester United bakomeje kwitwara nabi mu kibuga no hanze...
15 May 2022 0

Rurageretse hagati ya Lewandowski na Bayern Munich yanze kumurekura

Rutahizamu Robert Lewandowski yabwiye Bayern ko atazongera amasezerano kuko...
15 May 2022 0

Liverpool yongeye gutwara igikombe Chelsea kuri penaliti [AMAFOTO]

Kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Liverpool yatsinze Chelsea kuri penaliti ku...
14 May 2022 0

Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bihimuye kuri Adil Mohamed wari...

Abanyamakuru ba siporo mu Rwanda bihimuye ku mutoza w’Ikipe z’Ingabo...
14 May 2022 1

Kiyovu Sports yatsinze APR FC iyotsa igitutu ku gikombe cya...

Mu mukino warimo imibare myinshi,ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze umukino...
14 May 2022 0