skol
fortebet

PSG yamaze kwemeza umukinnyi izasimbuza Kylian Mbappe ugiye kuyicika

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yamaze kwemera kurekura Kylian Mbappe akerekeza muri Real Madrid nyuma y’aho yanze kongera amasezerano mashya ndetse irashaka kugura umunya Brazil witwa Richarlison ukinira Everton kugira ngo amusimbure.

Sponsored Ad

PSG yamaze kwemera kurekura Kylian Mbappe usigaje umwaka umwe w’amasezerano aho yifuza kumusimbuza uyu Richarlison nawe ukomeje kwigaragaza mu Bwongereza.

Kylian Mbappe w’imyaka 22 yamaze kubwira PSG ko nta gahunda afite yo kongera amasezerano ahubwo yifuza kwigira muri Real Madrid afana.

Mbappe uheruka kuvugirizwa induru n’abafana ba PSG kubera ko yanze kugumana nabo,yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize ariko ntabwo ashaka guhanganira ishema na Neymar Jr na Lionel Messi.

Umunyamakuru wa RMC sport witwa Hadrien Grenier yatangaje ko PSG yamaze kuvugana n’abahagarariye Richarlison kugira ngo bayifashe kumuzana ku kibuga Parc des Princes gusimbura Mbappe.

Uyu muhungu w’imyaka 24 n’inshuti ya hafi ya Neymar Jr bahurira mu ikipe ya Brazil ndetse biravugwa ko nawe atakwitesha amahirwe yo gukina mu ikipe y’ubukombe nka PSG.

Uyu musore yari mu ikipe ya Brazil yatwaye umudali wa zahabu mu mikino Olimpike batsinze Espagne ibitego 2-1 ndetse ari mu bakinnyi Brazil igenderaho kuko yanayigejeje ku mukino wa nyuma wa Copa America.

Nyuma y’aho umutoza Carlo Ancelotti agiriye muri Real Madrid,ngo Richarlison ntiyishimiye gukorana na Benitez ariyo mpamvu byakoroha kuba yakwerekeza muri PSG igihe yaba imushatse.

Amakuru avuga ko uyu munya Brazil na James Rodriguez bashaka kwigendera kubera kudashaka gukorana na Benitez.

Richarlison yerekeje muri PSG yaba abaye umukinnyi wa 6 isinyishije nyuma ya Lionel Messi, Sergio Ramos, Gianluigi Donnarumma, Gini Wijnaldum na Achraf Hakimi.


Richarlison ashobora kwerekeza muri PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa