Ikipe ya Paris Saint Germain yashyize yisubiraho isubiza Kylian Mbappé mu ikipe ya mbere aho ubu yemerewe kwitozanya nayo ndetse akazakina umukino ukurikiraho.
Kylian Mbappé azaba ari mu kibuga ubwo ikipe ya PSG izaba ikina na Toulouse muri Ligue 1 cyane ko yaraye inaniwe gutsinda Lorient mu mukino wa mbere bakanganya 0-0.
Umutoza Luis Enrique arashaka gukorana n’uyu rutahizamu ukomeye ndetse na Perezida w’ikipe Nasser Al-Khelaifi yabwiye ikipe ko Mbappe agiye kugaruka.
Hari amakuru avuga ko ashobora kongera amazezerano muri PSG ariko ashobora kuba yamwerera kujya muri Real Madrid muri 2024.
PSG yari yirukanye uyu kizigenza mu ikipe ya mbere,imuha kwitoza wenyine kugira ngo ibone uko imwikiza ashake aho yerekeza muri iyi mpeshyi.
Mbappe w’imyaka 24 yari amaze igihe yitozanya n’abakinnyi batifuzwa barimo Georginio Wijnaldum na Julian Draxler.
Uyu rutahizamu yanze kwerekeza muri Al Hilal yari yemeye kumwishyura miliyoni 259 z’amapawundi ngo ayerekezemo.
Mbappe Yaraye arebye umukino w’ikipe ye ari muri Stade yicaranye n’umukinnyi mushya Ousmane Dembele.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo Mbappe yitozanyije n’ikipe ya mbere ku nshuro ya mbere bitegura umukino ukurikiraho.
Ikipe ya PSG yasohoye itangazo rigira riti: "Nyuma y’ibiganiro byiza hagati ya Paris Saint-Germain na Kylian Mbappe mbere y’umukino PSG - Lorient.Umukinnyi yagaruwe mu ikipe ya mbere muri iki gitondo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *