PSG yatangiye nabi imikino yo gukuranamo ya Champions League
Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

Rutahizamu Kingsley Coman yongeye kubabaza Paris Saint-German ku nshuro ya kabiri mu myaka itatu,mu mukino ubanza wa 1/16 Bayern Munich yatsinzemo iyi kipe y’i Paris muri Champions League.
Imbere y’abafana bayo,PSG yagaragaje urwego rwo hasi mu minota 80 y’umukino,yatsinzwe irushwa na Bayern Munich ndetse biha amahirwe menshi iyi kipe yo mu Budage kuba yagera muri 1/4 cy’iri rushanwa.
Rutahizamu w’umufaransa w’imyaka 26,Coman niwe watsinze iki gitego cy’intsinzi cyagoye PSG kwishyura nubwo (...)
Rutahizamu Kingsley Coman yongeye kubabaza Paris Saint-German ku nshuro ya kabiri mu myaka itatu,mu mukino ubanza wa 1/16 Bayern Munich yatsinzemo iyi kipe y’i Paris muri Champions League.
Imbere y’abafana bayo,PSG yagaragaje urwego rwo hasi mu minota 80 y’umukino,yatsinzwe irushwa na Bayern Munich ndetse biha amahirwe menshi iyi kipe yo mu Budage kuba yagera muri 1/4 cy’iri rushanwa.
Rutahizamu w’umufaransa w’imyaka 26,Coman niwe watsinze iki gitego cy’intsinzi cyagoye PSG kwishyura nubwo yakoze ibishoboka byose mu minota 10 ya nyuma.
Ryari ijoro ribi ku bihangange bya PSG birimo Lionel Messi, Neymar mu gihe Kylian Mbappe witabajwe mu minota ya nyuma kubera imvune yaje agahindura bigaragara umukino.
PSG yasezerewe muri iki cyiciro cya 1/16 cya Champions League inshuro 4 muri 6 ziheruka.
Barasabwa gukora akazi gakomeye i Munich mu ijoro ryo kuwa 08 wERURWE 2023 niba bashaka gukuraho ayo mateka mabi.
Abafana ba PSG batangiye kuyivugiriza induru ku munota wa 6 ubwo Bayern Munich yayimaga umupira cyane.
Igice cya mbere cy’umukino nticyari kibereye ijisho kuko Bayern Munich yihariye umupira ariko ntiyatera ibibazo byinshi umunyezamu Donnaruma wa PSG.
Icyakora ku munota wa 43,abashyitsi bari babonye igitego ubwo Kapiteni wa Bayern,Joshua Kimmich yateraga ishoti rigakurwamo na Gianluigi Donnarumma.
Ku munota wa 53,Coman wari wazonze PSG bikagera ubwo umutoza asimbuza Hakimi yacengaga cyane,yatsinze igitego ku burangare bwa Kimpembe wananiwe kumuhagarika agahabwa umupira ari wenyine mu rubuga rw’amahina akawushyira mu nshundura.
Mbappe yahise yinjira mu kibuga nyuma y’iki gitego ahita atangira kwirukansa ubwugarizi bwa Bayern butari bwahuye n’akazi.
Uyu Mbappe yagaragaje ko ari umukinnyi wo ku rwego rw’isi kuko yatsinze ibitego 2 byose byanzwe ashinjwa kurarira ndetse arema buryo bukomeye ku mupira watewe na Vitinha hanyuma umunyezamu Yann Sommer awukuramo.
Ni ijoro ridasanzwe ku mwana muto Warren Zaïre-Emery, wa PSG wakoze amateka yo kuba umukinnyi muto cyane ukinnye umukino wa Champions League kuko yabanje mu kibuga ku myaka ye 16 n’iminsi 343.
Myugariro wa Bayern, Benjamin Pavard yahawe ikarita itukura mu minota y’inyongera nyuma yo guhabwa amakarita 2 y’umuhondo.
Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri muri Champions League,AC Milan yatsindiye mu rugo iwayo igitego 1-0 Tottenham cya Brahim Diaz.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *