skol
fortebet

PSG yongeye kwishyira mu ihurizo muri Champions League

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda H rya UEFA Champions League bituma ijya mu ihurizo ryo kuba ishobora gutombora ikigugu muri 1/16 cy’irangiza.
Nkuko byagenze ubushize ubwo yatomboraga Real Madrid muri iki cyiciro igahita ivamo itarenze umutaru,kuri iyi nshuro nabwo yananiwe kuyobora iri tsinda yari ihanganyemo na Benfica.
Icyakora mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yatsinze Juventus ibitego 2-1 bya Kylian Mbappe na Nuno Mendes gusa Benfica itsinda Maccabi Haifa ibitego 6-1 (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG yarangije ku mwanya wa 2 mu itsinda H rya UEFA Champions League bituma ijya mu ihurizo ryo kuba ishobora gutombora ikigugu muri 1/16 cy’irangiza.

Nkuko byagenze ubushize ubwo yatomboraga Real Madrid muri iki cyiciro igahita ivamo itarenze umutaru,kuri iyi nshuro nabwo yananiwe kuyobora iri tsinda yari ihanganyemo na Benfica.

Icyakora mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yatsinze Juventus ibitego 2-1 bya Kylian Mbappe na Nuno Mendes gusa Benfica itsinda Maccabi Haifa ibitego 6-1 byatumye irangiza ku mwanya wa mbere nubwo yo na PSG banganyaga amanota 14.

Benfica na PSG banganyije amanota, imikino yabahuje,ibitego bazigamye ariko Benfica yarokowe nuko yinjije ibitego byinshi hanze mu mikino yose yo mu matsinda kuko Benfica yatsinze icyenda kuri bitandatu bya PSG.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Champions League amakipe abiri mu itsinda anganyije amanota, anganyije mu mikino 2 yabahuje,ibitego bazigamye,n’ibyo binjije.

Umutoza wa PSG, Christophe Galtier, yagize ati: "Mbere na mbere, ndashimira Benfica. Ngomba gushimira ikipe yanjye,abakinnyi banjye.

"Twatsinze Juventus inshuro ebyiri kandi twishimye cyane kugeza ku munota wa 92. Ariko niba ushaka kugera kure muri iri rushanwa, ugomba gutsinda amakipe akomeye. Reka dutegereze tombola maze turebe uwo tuzahura muri 1/16 . "

Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’irangiza iteganyijwe ku wa mbere w’icyumweru gitaha saa 13::00.

Amakipe yabaye aya mbere mu matsinda: Napoli, Porto, Bayern, Tottenham, Chelsea, Real Madrid, Man City, Benfica.

Amakipe yabaye aya kabiri mu matsinda: Liverpool, Club Brugge, Inter, Eintracht, Milan, RB Leipzig, Dortmund, PSG.

Dore amakipe PSG izatomboramo imwe bazahura mu mikino ya 1/16 nyuma yo gusoza itsinda rya 8 iri ku mwanya wa 2:
▪️ Manchester City
▪️ Bayern Munichen
▪️ Real Madrid
▪️ Napoli
▪️ Chelsea
▪️ Tottenham
▪️ Porto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa