skol

Radja Nainggolan yahagaritswe igihe kitazwi kubera kunywera itabi ku ntebe y’abasimbura

Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

featured-image

Umubiligi ukinira ikipe ya Royal Antwerp,Radja Nainggolan, yahagaritse igihe kitazwi nyuma yo gutungurana agatumura itabi ku ntebe y’abasimbura bakina na Standard de Liège.
Uyu mukinnyi w’umubiligi ntabwo yigeze agira isoni zo kwemera ko yabaswe no kunywa itabi.
Nk’uko Yahoo ibitangaza ngo Nainggolan yatawe muri yombi mu cyumweru gishize azira gutwara ibinyabiziga afite uruhushya rwarangiye - birushaho kurakaza ikipe ye.
Uyu mukinyi w’imyaka 34 yinjiye muri Antwerp mu mpeshyi ishize (…)

Umubiligi ukinira ikipe ya Royal Antwerp,Radja Nainggolan, yahagaritse igihe kitazwi nyuma yo gutungurana agatumura itabi ku ntebe y’abasimbura bakina na Standard de Liège.

Uyu mukinnyi w’umubiligi ntabwo yigeze agira isoni zo kwemera ko yabaswe no kunywa itabi.

Nk’uko Yahoo ibitangaza ngo Nainggolan yatawe muri yombi mu cyumweru gishize azira gutwara ibinyabiziga afite uruhushya rwarangiye - birushaho kurakaza ikipe ye.

Uyu mukinyi w’imyaka 34 yinjiye muri Antwerp mu mpeshyi ishize nyuma yo gusesa amasezerano na Inter Milan.

Ariko ejo hazaza he muri Antwerp nta hagihari nyuma yo kunywera itabi ku ntebe y’abasimbura.

Itangazo ry’ikipe ryagize riti: "Hakozwe kandi amasezerano asobanutse ku bijyanye n’ibyo ikipe yacu yemera nibyo itakwemerera umukinnyi."

Nainggolan yagiye kuri Instagram kugira ngo agerageze koroshya ibintu.

Yanditse ati: "Ikipe yafashe icyemezo nshobora kwemera gusa, nubwo ntekereza ko bishobora kuba bikabije kuri njye.

Ariko nzagerageza gutanga umusanzu mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Uyu mugabo akunda itabi cyane ku buryo muri 2018 yafotowe ari kurinywera mu modoka ndetse abwira itangazamakuru ko ntawe utazi ko arinywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa