skol
fortebet

Rafael Nadal mu nzira yo gutwara Roland Garros ya 10

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Umunya Espagne w’imyaka 31 uzwi cyane mu mukino wa Tennis cyane cyane ku bibuga by’igitaka “clay court” akomeje gukora amateka muri uyu mukino aho ari mu nzira yo gutwara igikombe cya Roland Garros ku nshuro ya 10
Nabigeraho azaba akoze amateka atarakorwa n’undimukinnyi wa Tennis mu bagabo utwaye irushanwa rimwe inshuro 10.
Uyu kabuhariwe mu mukino wa Tennis yaraye ageze ku mukino wa nyuma wa Roland Garros ubwo yatsindaga umunya-Autriche w’imyaka 23 Dominic Thiem amaseti 3 ku busa (...)

Sponsored Ad

Umunya Espagne w’imyaka 31 uzwi cyane mu mukino wa Tennis cyane cyane ku bibuga by’igitaka “clay court” akomeje gukora amateka muri uyu mukino aho ari mu nzira yo gutwara igikombe cya Roland Garros ku nshuro ya 10

Nabigeraho azaba akoze amateka atarakorwa n’undimukinnyi wa Tennis mu bagabo utwaye irushanwa rimwe inshuro 10.

Uyu kabuhariwe mu mukino wa Tennis yaraye ageze ku mukino wa nyuma wa Roland Garros ubwo yatsindaga umunya-Autriche w’imyaka 23 Dominic Thiem amaseti 3 ku busa (6-3,6-4,6-0).

Thiem niwe mukinnyi rukumbi washoboye gutsinda Nadal ku marushanwa yari maze iminsi akinirwa ku bibuga by’ibitaka (clay) ubwo yamutsindiraga i Roma mu Butaliyani.
Iyi ni inshuro ya 10 Nadal ageze ku mukino wa nyuma wa Roland Garros aho ataratsindirwa ku mukino wa nyuma kuko inshuro 9 ziheruka yashoboye gutwara ibikombe aho aheruka gutwara igikombe 2014.

Uyunimeroya 4 ku isi Nadal afite akazi katoroshye kogutwara ikingikombe kuko ku mukino wa nyuma uzaba kuri iki cyumweru azahura n’Umusuwisi nimeroya 3 ku isi Stanislas Wawrinka we washoboye kugera ku mukino wa nyuma atsinze umwongereza nimero ya mbere ku isi Andy Murray amutsinze amaseti 3 kuri 2 (7-6,6-3,7-5,7-6,6-1).

Rafael Nadal utarinjizwa iseti mu irushanwa ry’uyu mwaka ategerejweho na benshi niba arazaguca aka gahigo cyane ko ariwe mukinnyi wa mbere mu mateka ya Tennis umaze gutsindira imikino myinshi ku bibuga by’igitaka.

Kugeza ubu Rafael Nadal amaze gukina imikino 74 muri Roland Garros atsinda 72 atsindwa 2 gusa. Umukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa cyenda mu gihe mu cyiciro cy’abagore umukino wa nyuma urahuza kuri uyu munsi Jelena Ostapenko (Latvia) na Simona Halepumuny (Romania).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa