skol
fortebet

Rafael Nadal uheruka gukora amateka muri Tennis yagize ikibazo gikomeye cyatumye atsindwa bwa mbere muri 2022

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal,uheruka gukora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Tennis watwaye ibikombe bikomeye byinshi muri uyu mukino, 21,avuga ko yagize ikibazo cyo guhumeka mu mukino yatsinzwemo na Taylor Fritz ku mukino wa nyuma wa Indian Wells.
Nadal w’imyaka 35 y’amavuko yagize ikibazo mu buryo butandukanye ava mu kibuga amaze gutsindwa imikino 4-0 ajya kwivuza.
Yagarutse neza agerageza gutsinda ariko ntiyatsinda Fritz wari uhagaze neza muri uyu mukino (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal,uheruka gukora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka ya Tennis watwaye ibikombe bikomeye byinshi muri uyu mukino, 21,avuga ko yagize ikibazo cyo guhumeka mu mukino yatsinzwemo na Taylor Fritz ku mukino wa nyuma wa Indian Wells.

Nadal w’imyaka 35 y’amavuko yagize ikibazo mu buryo butandukanye ava mu kibuga amaze gutsindwa imikino 4-0 ajya kwivuza.

Yagarutse neza agerageza gutsinda ariko ntiyatsinda Fritz wari uhagaze neza muri uyu mukino aho yamutsinze amaseti 2-0 [6-3 7-6 (7-5)].

Rafael Nadal wari ugize imikino 20 adatsindwa muri uyu mwaka wa 2022,yagowe n’uyu musore wari ufite imbaraga mu kugarura imipira ndetse no kwica umukino,byatumye atsindwa bwa mbere muri uyu mwaka.

Nadal yari amaze gutwara ibikombe 3 muri uyu mwaka, birimo na Australian Open yatumye aca kuri bagenzi be 2 barimo Djokovic na Federer banganyaga ibikombe 20 bikomeye muri Tennis agira 21.

Nadal yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mukino yageze aho ananirwa guhumeka byatumye gukina bimugora.

Nadal ati: "Byangoraga guhumeka. Iyo nageragezaga guhumeka, byambabazaga kandi nkumva ntameze neza."

"Iyo nahumekaga,nagendaga nkumva nink’urushinge ndi hano. Nagize isereri gake kubera ko nababaraga.Ububabare nagize bwampungabanyije cyane. Ntabwo ari ububabare gusa, numvise ntameze kuko byangoye guhumeka."

Uyu mukinnyi ufite ubunararibonye bwo ku rwego rwo hejuru yavuze ko nubwo ibyo byabaye yagerageje kurangiza umukino ndetse yemeza ko atabigira urwitwazo ahubwo ashimira Fritz wamutsinze akamutwara igikombe.

Mu gusoza,Rafa Nadal yagize ati "Mvugishije ukuri ndababaye kubera uburyo ntashoboye guhangana.Ikintu kimpangayikishije ubu,n’icyo ngomba gukora ubu kugira ngo nkire vuba n’igihe bizatwara."

Rafa Nadal yabuze amahirwe yo gufata Djokovic umurusha igikombe kimwe mu bikombe bizwi nka Master’s 1000"kuko uyu munya Serbia afite 37 mu gihe Rafa afite 36.

Rafael Nadal akwiye guhangayika kuko agize ikibazo kandi agiye kwinjira mu kiciro cy’amarushanwa amworohera cyane akinirwa ku gitaka arimo Monte Carlo,Mutua Madrid Open,Barcelona Open,irushanwa ribera mu Butaliyani na Roland Garros yakoreyemo amateka adasanzwe muri Tennis cyane ko amaze kuritwara inshuro 13.

Intsinzi ya Fritz w’imyaka 24 yatumye aba Umunyamerika wa mbere wegukanye Indian Wells Wells nyuma ya kizigenza Andre Agassi wabikoze muri 2001.

Rafa Nadal yazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa ATP aba uwa 3 inyuma ya Novak Djokovic ugiye kugaruka mu kibuga na Daniil Medvedev wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa