Rafael Nadal yakinnye umukino ushobora kuba uwa nyuma aho yakoreye amateka
Yanditswe: Tuesday 28, May 2024

Bwa mbere mu mateka ye,umunyabigwi mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal yatsindiwe ku cyiciro cya mbere muri Roland Garros na Alexander Zverev,amaseti 3-0 [6-3 7-6 (7-5) 6-3.]
Nibwo bwa mbere kandi uyu munyabigwi yatsinzwe imikino ibiri yikurikiranya ku kibuga cy’igitaka aho yubakiye amateka cyane.
Uyu mugabo uzwi nka ’King of Clay’watwaye ibikombe 14 mu irushanwa rya Roland Garros,ari mu mpera z’umwuga we ndetse kuri uyu wa mbere yakiniye imbere y’umuryango we,inshuti ze,n’abakinnyi bahanganye igihe kinini by’umwihariko Novak Djokovic.
Uyu munyabigwi ntiyakinnye umukino n’umwe mu mwaka wa 2023 gusa ntiyigeze avuga ko ariwo mukino wa nyuma akiniye ku kibuga yakoreyemo amateka cya Philippe Chatrier.
Nubwo Nadal watwaye ibikombe bikomeye muri Tennis [Grand Slam] 22, atemeje ko uyu ari wo mukino wa nyuma ariko ibimenyetso biraca amarenga kuko imvune zitagituma akina neza nkuko abizwiho.
Yagize ati " Sinzi niba uyu ari wo mukino wanjye wa nyuma hano, niba ari wo nibura nabonye ibyishimo.
Ibyiyumvo mfite biragoye kubisobanura, birihariye cyane kumva urukundo rw’abantu ku kibuga nkunda cyane.
Nadal arateganya gukinira kuri iki kibuga mu mikino olempike izabera i Paris mu minsi iri imbere.
Nanyuze mu myaka ibiri itoroshye cyane kubera imvune kandi nageze ubwo ndota kugaruka muri Roland Garros."
Mu mikino 116 Nadal amaze gukina muri Roland Garros yatsinzwemo 4,zirimo uyu wa Zverev,wabaye umuntu wa 3 ku Isi umutsinze muri iri rushanwa ribera i Paris nyuma ya Robin Soderling mu 2009 na Novak Djokovic mu 2015 na 2021.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *