skol
Kigali
Fortebet

Rafael York yahawe ibyangombwa bimwemerera gukinira Amavubi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 September 2021

Umukinnyi Rafael York ubu yemerewe gukinira mavubi kuko FIFA yamaze kusubiza FERWAFA iyemerera ibyangombwa by’uyu rutahizamu.


York azakina umukino u Rwanda ruzakinamo na Uganda wo gushaka tike y’igikombe cy’isi taliki ya 07 Ukwakira uyu mwaka.

Rafael York ukinira Eskilstuna mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yangiwe gukina umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali igitego 1-0 tariki ya 1 Nzeri kubera ko yabuze ibyangombwa byuzuye bibimwemerera.Ndetse ntiyakinnye umukino u Rwanda rwanganyijemo na Kenya igitego 1-1, tariki ya 5 Nzeri 2021.

Ikipe y’u Rwanda iri kumwe na Mali na Kenya mu itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

York Rafael yavutse ku babyeyi bakomoka muri Afurika barimo nyina w’Umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, tariki 17 Werurwe 1999 i Gavle muri Suède.

Yatangiye umupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe y’abato ya Bryanas IF ayivamo yerekeza muri Sandvikens IF ari na ho yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

Kuva mu 2014, York yahise azamurwa muri Sandvikens IF ayikinira imikino 38 atsindamo ibitego bitandatu, ubu akaba ari umukinnyi wa AFC Eskistuna ikina Icyiciro cya Kabiri muri Suède.

Mu 2015 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Suède y’Abatarengeje imyaka 16, ayikinira imikino itandatu kugeza mu 2016. Nyuma yakiniye Suède y’Abatarengeje imyaka 19 na yo ayikinira imikino 11 atsindamo igitego kimwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yateye umwuka mubi hagati y’umutoza Ten Hag...

Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Joel Glazer, akomeje kurwanya...
16 August 2022 0

Vipers SC yashimiye Rayon Sports yayikoreye ibyo "itigeze ibona"

Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda,yashimiye byimazeyo inshuti yayo nshya...
16 August 2022 0

Rayon Sports igiye kuzana umunyezamu mushya wo mu Baturanyi

Umunyezamu w’umurundi w’imyaka 23 y’amavuko,Rukundo Onesme,wakiniraga ikipe ya...
16 August 2022 0

Mbappe na Neymar Jr bari barwaniye mu rwambariro bagenzi babo...

Umubano wa Kylian Mbappe na mugenzi we Neymar Jr bakinana muri PSG wongeye...
16 August 2022 0

Vipers SC yatumye Rayon Sports isoza nabi "Umunsi w’Igikundiro...

Imyaka 2 yikurikiranya Rayon Sports idatsinda k’ Umunsi w’Igikundiro kuko...
16 August 2022 0

Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu birori by’agatangaza...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022,nibwo habaye umunsi mukuru...
15 August 2022 0