Rafael York wari umaze amezi atandatu muri ZED FC yo mu Misiri yerekeje muri IK Oddevold yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède asinya amasezerano y’umwaka.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yasubiye muri iki gihugu yabayemo cyane, aho yanyuze mu makipe nka Sandvikens IF, Kalmar FF na Gefle IF yaherukaga gukinira muri iki gihugu.
Umuyobozi wa Siporo muri IK Oddevold, Mats Winblad, yavuze ko yishimiye kugura uyu mukinnyi yari amaze igihe yifuza.
Ati “Ni byiza cyane kugira York mu bakinnyi bacu. Twashatse kumugura mu mwaka ushize none ubu twishimiye kuba ari umwe muri twe.”
Mu mwaka ushize w’imikino, IK Oddevold yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 26.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *