skol
Kigali

Raheem Sterling yagaragaje ukuntu Abongereza bakumiriye abatoza b’Abirabura bakizamurira abazungu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 June 2020

Rutahizamu wa Manchester City,Raheem Sterling yavuze ko hakwiriye iringaniza hagati y’abatoza b’abirabura n’abazungu ndetse atanga urugero ko Frank Lampard na Stiven Gerrard bigiye ubutoza hamwe na Sol Campbell na Ashley Cole ariko aba birabura basabwa gutangirira umwuga hasi cyane naho abazungu bemererwa gukora mu makipe akomeye.


Sterling yavuze ko hakwiriye ko abatoza b’abirabura nabo bahabwa amahirwe bakagaragara ku bwinshi muri Premier League nkuko abazungu bimeze muri iki gihe.

Uyu mugabo wavukiye muri Jamaica ariko agakurira mu Bwongereza yavuze ko mu mupira w’Ubwongereza harimo ivangura kubera ko abatoza b’Abirabura Sol Campbell na Ashley Cole basabwe guhera hasi cyane nyamara Frank Lampard na Gerrard bigiye hamwe ubutoza bo bemererwa guhera mu makipe akomeye arimo Derby na Rangers.

Uyu mugabo yabwiye BBC Newsnight ati “Dukwiriye gushyira hamwe tugashaka igisubizo kigaragaza impinduka kuko twavuga byinshi ku byo twifuza ko byahinduka ndetse abirabura bagashyirwa mu myanya bakwiriye kuba barimo.

Nk’urugero abatoza tubona ku bwinshi mu makipe atandukanye.Ndabaha urugero rwumvikana:Hari Steven Gerrard, Frank Lampard, tukagira Sol Campbell na Ashley Cole.

Bose babaye abakinnyi bakomeye banakinira Ubwongereza.Mu gihe kimwe bose bakoreye ibyangombwa by’ubutoza bibemerera gutoza amakipe akomeye ariko bariya 2 b’Abirabura ntibahawe amahirwe amwe n’ay’abazungu.”

Abakinnyi benshi b’Abirabura bakinnye mu Bwongereza ntibahabwa amahirwe n’amakipe bakiniye yo kuyabera abatoza.

Nubwo abakinnyi basaga 1/3 bakina muri Premier League ari abirabura,umutoza w’Umwirabura uri muri iyi shampiyona n’umwe gusa ariwe Nuno Espirito Santo wa Wolves.

Mu bayobozi bakomeye b’umupira mu Bwongereza nta mwirabura n’umwe urimo yaba no mu rwego ruciriritse.

Abajijwe igihe izi mpinduza zisabwa na benshi zazaba zubahirizwa,Sterling yagize ati “Ni igihe Abirabura bazashyirwa mu nzego zifata ibyemezo mu mupira.”

Mu Ukuboza 2019 uyu Raheem Sterling yibasiwe n’abafana ba Chelsea mu mukino wa shampiyona yakinaga na Manchester City.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukinnyi wa Manchester City yatsinze igitego se ahita apfa

Myugariro Nathan Ake wa Manchester City yatangaje ko igitego cye cya mbere...
18 September 2021 0

Umutoza Tuchel yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umukozi we wo...

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa...
17 September 2021 0

Reece James ari guhigisha uruhindu abajura bateye urugo rwe bamwiba...

Myugariro wa Chelsea n’Ubwongereza,Reece James yashyize hanze amashusho...
17 September 2021 0

Abafana ba Leicester n’aba Napoli bakozanyijeho nyuma y’umukino...

Umukino wahuje Leicester na Napoli muri Europa League warangijwe n’intambara...
17 September 2021 0

Volleyball:Nigeria na Maroc zareze u Rwanda gukinisha Abanya Brazil...

Umukino w’ u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu...
16 September 2021 0

Cristiano Ronaldo yimutse mu nzu y’akataraboneka yari atuyemo kubera urusaku...

Umunyabigwi muri ruhago,Cristiano Ronaldo n’umuryango we bimutse mu nzu...
16 September 2021 0