skol
fortebet

Raila Odinga witezweho kuba Perezida wa Kenya yavuze impamvu yaretse gufana Manchester United akajya kuri Arsenal

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya, Raila Odinga, uri mu Bwongereza,yatangaje ko mbere yari umufana wa Manchester United ariko nyuma aza kuyivaho yerekeza kuri Arsenal.
Kuwa 17 Werurwe, Arsenal yahuye na Liverpool mu mukino wa Shampiyona y’u Bwongereza warebwe n’abarimo uyu munyapolitiki uzwi cyane.
Avuga impamvu yavuye kuri United,Odinga yagize ati "Nkuko mubizi, nahoze ndi umufana wa Manchester United kugeza igihe abafana bayo bagize ikibazo, kubera urugomo,bahanwa na FIFA. (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya, Raila Odinga, uri mu Bwongereza,yatangaje ko mbere yari umufana wa Manchester United ariko nyuma aza kuyivaho yerekeza kuri Arsenal.

Kuwa 17 Werurwe, Arsenal yahuye na Liverpool mu mukino wa Shampiyona y’u Bwongereza warebwe n’abarimo uyu munyapolitiki uzwi cyane.

Avuga impamvu yavuye kuri United,Odinga yagize ati "Nkuko mubizi, nahoze ndi umufana wa Manchester United kugeza igihe abafana bayo bagize ikibazo, kubera urugomo,bahanwa na FIFA.

Manchester United yamaze umwaka wose ikinira kuri Stade itarimo abafana,nibwo nahise nimukira kuri Liverpool hanyuma mbona kujya kuri Arsenal."

Uyu munyapolitiki Raial w’imyaka 77 y’amavuko azwiho gukunda umupira w’amaguru, ndetse akoresha umukino w’umupira w’amaguru asobanura ingamba ze muri politiki.

Uyu mugabo byitezwe ko ashobora kuba Perezida wa Kenya, ari mu Bwongereza mu ruzinduko ruzamara icyumweru kimwe.

Ikipe ya Arsenal yatsinzwe na Liverpool ibitego 2-0 kuri Stade ya Emirates,iri ku mwanya wa kane aho irusha inota rimwe Manchester United,ikanagira imikino ibiri itarakina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa