Ramos yashinje Messi kugira uruhare mu gutuma umusifuzi abogama mu gice cya kabiri
Yanditswe: Monday 07, May 2018
Sergio Ramos yavuze ko Lionel Messi ariwe watumye umusifuzi Alejandro Hernandez,asifurira nabi Real Madrid mu gice cya kabiri,kubera amagambo yamubwiye binjira mu rwambariro nyuma y’igice cya mbere.
Uyu myugariro wa Real madrid yavuze ko ubwo binjiraga mu rwambariro uyu musifuzi amaze guha Sergi Roberto ikarita itukura,Messi yamwegereye amubwira amagambo menshi yemeza ko yamuhaga ruswa,byatumye asifurira nabi ikipe ya Real Madrid mu gice cya kabiri.
Ramos yashinje Messi kugira uruhare mu gutuma umusifuzi asifurira nabi Real mu gice cya kabiri
Yagize ati “Twabonye Lionel Messi abwira amagambo menshi umusifuzi ubwo twinjiraga mu rwambariro igice cya mbere kirangiye.Ndakeka ariyo mpamvu yatumye adusifurira nabi mu gice cya kabiri.Numvise amagambo yamubwiye gusa sinayasubiramo nonaha.”
Ramos na bagenzi be ntibishimiye uburyo Luis Suarez atahanwe ku ikosa rigaragara yakoreye Raphael Varane bigatuma Real Madrid itsindwa igitego cya kabiri cya Messi ndetse na penaliti yagaragariraga buri wese yimwe Marcelo ubwo yategwaga na Jordi Alba mu minota ya nyuma.
Uyu mukino wa El Clasico warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2,biha amahirwe menshi FC Barcelona yo kurangiza shampiyona idatsinzwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *