skol
fortebet

Raphael Olise Osalue yahishuye impamvu yahisemo Rayon Sports n’ikintu gikomeye yayisabye

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 07, Jun 2022

 Raphael Olise Osalue yahishuye impamvu yahisemo Rayon Sports n'ikintu gikomeye yayisabye

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu Olise Osalue Raphael yahamije ko yamaze gusinyira Rayon Sports kuko ayikunda ndetse abona izazamura urwego rwe ndetse avuga ko yasabye nimero 7 kuko imwibutsa mama we.
Uyu rutahizamu ukinira Bugesera muri uyu mwaka w’imikino,yabwiye Radio 10 ko yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse umwaka utaha azatangira kuyishakira ibitego.
Yagize ati "Ijana ku ijana nzakinira Rayon Sports umwaka utaha.Nayihisemo kubera ko n’ubundi nyikunda kandi numva ari ahantu heza ho gukinira, niyo (…)

Rutahizamu Olise Osalue Raphael yahamije ko yamaze gusinyira Rayon Sports kuko ayikunda ndetse abona izazamura urwego rwe ndetse avuga ko yasabye nimero 7 kuko imwibutsa mama we.

Uyu rutahizamu ukinira Bugesera muri uyu mwaka w’imikino,yabwiye Radio 10 ko yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse umwaka utaha azatangira kuyishakira ibitego.

Yagize ati "Ijana ku ijana nzakinira Rayon Sports umwaka utaha.Nayihisemo kubera ko n’ubundi nyikunda kandi numva ari ahantu heza ho gukinira, niyo mpamvu nayihisemo."

Avuga ko imwe mu ngingo igize amasezerano ye ari uko yabwiye iyi kipe ko azambara nimero 7 kuko imwibutsa mama we.

Ati "Mu biganiro twagiranye nababwiye ko nshaka nimero 7 kubera ko ari urwibutso rwanjye,kuko n’urwibutso rwa mama wanjye."

Olise yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 amaze muri Bugesera FC yitwara neza byanatumye Rayon Sports imurambagiza akaba yajya kuyikinira.

Iyi nimero 7 yasabye isanzwe ifite rutahizamu Mussa Esenu nawe wigaragaje muri uyu mwaka mu ikipe ya Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa