skol
fortebet

Rayon sport yandagaje Kiyovu,ihita igenera ubutumwa APR FC iyitegereje

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4 ku busa; ibyo bamwe bise kuyihuhura dore ko itamerewe neza muri minsi.

Sponsored Ad

Ni mu mikino wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) igeze ku munsi wayo wa 8, aho Rayon Sports yagombaga kwakira Kiyovu SC ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (06PM) kuri Kigali Pele Stadium.

Mbere y’uyu mukino hari havuzwe byinshi na cyane ko aya makipe y’amakeba kuva kera, iyo agiye guhura haba hari uguhiga ubutwari, mu gihe Kiyovu yari imaze iminsi yarihariye intsinzi.

Mu bindi byavugwaga mbere y’uyu mukino ni igaruka ry’abahoze mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bari barahejwe muri iyi kipe mu myaka ine ishize, dore ko nabo bari babukereye baje gushyigikira Murera yabo nk’uko bakunze kuyita.

Kiyovu Sports yatangiye yihagararaho ndetse iminota 45 y’igice cya mbere irangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, abakunzi b’Urucaca batangira kwikomanga ku gatuza bavuga ko byose bishoboka.

Akagozi kaje gucika ku munota wa 57 w’umukino, ubwo umusore Iraguha Hadji yafunguraga amazamu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere, Abarayons bakomeza gushyuha ariko Abayovu basuhererwa.

Hadji yongeye guhagurutsa Abarayons atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 77, nyuma y’umunota umwe gusa Fall Ngagne arongera arabahagurutsa atsinda igitego cya gatatu, mu gihe intsinzi y’umunsi no kwegukana amanota atatu byashimangiwe na Adama Bagayoko watsinze agashinguracumu ku munota wa 90.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports ifite ikirarane na APR FC biteganijwe ko zizahurira kuri sitade Amahoro niba ntagihindutse!

iyi ntsinzi kuri Kiyovu sport, Rayon sport yayise ubutumwa kuri mukeba w’igihe cyose Apr Fc nayo igomba guhabwa isomo rya ruhago hatitawe ku bikomerezwa byayitwaye akayabo ubu yibitseho.

kugeza ubu,Rayon Sport yagize amanota 14 inganya na Gorilla FC izakira APR FC kuri iki Cyumweru, zikaba ziza inyuma ya Police FC ifite 15 nyuma yo gutsinda bigoranye Rutsiro FC 3 kuri 2; ni mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 n’umwenda w’ibitego 13.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa