skol
Kigali

Rayon Sport yanganyije na Police FC y’abakinnyi 10 reba (Amafoto)

Imyidagaduro   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 30 April 2022

Ni umukino utabonetsemo uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego bitewe n’uko abakinnyi ku mpande zombi bakunze kugarira cyane.


Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Rutanga Eric wahoze akinira Rayon Sports ku mupira yahawe na Iyabivuze Osée. Bidateye kabiri, ku munota wa 15, Rayon Sports yishyuye iki gitego cyatsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira yahawe na Mael Ndindjek uri kwitwara neza muri iyi minsi.

Umukino ugeze ku munota wa 70, Twizeyimana Martin Fabrice wa Police FC yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Essomba Willy Onana wa Rayon Sports.

Rayon Sports yatunguranye kuko abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Muhire Kevin usanzwe ari Kapiteni wayo, Essomba Willy Onana, Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie na Mousa Essenu batabanjemo.

Ibi byatumye abakinnyi nka Mujyanama Fidèle, Rudasingwa Prince, Sekamana Maxime na Nsengiyumva Isaac babanza mu kibuga.

Mu kugerageza gutsinda umukino, Rayon Sports yakoze impinduka aho Essomba Willy Onana yasimbuye Rudasingwa Prince naho Muhire Kevin asimbura Kwizera Pierrot ku munota wa 67.

Mousa Essenu yasimbuye Mael Ndindjek mu gihe Muvandimwe Jean Marie Vianney yasimbuye Mujyanama Fidèle.

Ku ruhande rwa Police FC, Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuwe na Twizerimana Onesme naho Ntwari Evode asimbura Ntirushwa Aimée.

Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yagerageje gushaka uburyo bwavamo ibitego aho abakinnyi nka Essoma Willy Onana bagerageje amahirwe ariko ntibatsinda.

Ikipe ya Rayon Sports yahise yuzuza amanota 42 ayicaza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona mu gihe Police FC itozwa na Frank Nuttal ifite amanota 36 mu mikino 25 imaze gukinwa.

Indi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Marines FC yanganyije na Musanze FC 0-0 mu gihe Mukura VS yanganyije Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wabereye i Huye.

Gicumbi FC iri mu rugamba rwo kurwana no kutamanuka, yatsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-1.



Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yongeye kubabaza Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe...

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo...
19 May 2022 0

Idrissa Gana Gueye ari guhatirizwa gusaba imbabazi abatinganyi yanze...

Umuyisilamu wahisemo gukina umupira mu ikipe ya PSG,Idrissa Gana Gueye...
19 May 2022 0

Rutahizamu Joao Felix aravugwaho gutwarwa umukunzi na mugenzi...

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Joao Felix aravugwaho kuba ari mu gahinda...
19 May 2022 0

AS Kigali ishaka kwisubiza igikombe cy’Amahoro yageze ku mukino wa...

AS Kigali ifite igikombe giheruka cy’Amahoro yatwaye muri 2019 itsinze...
18 May 2022 0

"...ubu imikino tuzayakira"-Minisitiri w’Intebe avuga ku gukinira imikino...

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru...
18 May 2022 0

Masudi Djuma yarwanye n’umukinnyi we bose bahabwa ibihano bikarishye

Umutoza Masudi Irambona Djuma ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru muri...
18 May 2022 0