skol
fortebet

Rayon Sport yasinyanye n’umufatanyabikorwa mushya uzajya uyambika isohotse

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Wednesday 19, Jul 2023

Rayon Sport yasinyanye n'umufatanyabikorwa mushya uzajya uyambika isohotse

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Soport bumaze gutangaza ko bwasinyanye amasezerano y’ubufatenye n’umufatanyabikorwa mushya ukora imideri no gushushanya imyambaro igezweho uzwi cyane hano mu Rwanda.

Uyu ngo azajya ayifasha guhitamo imyambaro igaragara neza mu gihe bagiye kwitabira imikino yo hanze cyane bagiye gusohoka mu Gihugu.

Ni ubutumwa ikipe ya Rayon Sport yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwayo rwa Tweeter.

Gikundiro izwiho kugira abafana benshi hano mu Rwanda no hanze y’igihugu, iri kwiyubaka cyane ihereye ku bakinnyi bakomeye imaze kugura n’abatoza, kuko iri kwitegura imikino ya CAF Confederation cup yatsindiye kwitabira nyuma yo gutwara mukeba wayo w’ibihe byose APR FC igikombe cy’Amahoro giheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa