Rayon Sports bifurije Perezida Kagame isabukuru mu buryo bwihariye [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 24, Oct 2022

Abafana ba Rayon Sports bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko ku mukino bahuriyemo na Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 65 amaze abonye izuba.
Mu kwifatanya na we, abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, bamushimira intambwe amaze guteza igihugu n’abagituye.
Ubwo umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC wari ugeze ku munota wa 65, abafana bahagurutse (...)
Abafana ba Rayon Sports bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru y’imyaka 65 y’amavuko ku mukino bahuriyemo na Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 65 amaze abonye izuba.
Mu kwifatanya na we, abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, bamushimira intambwe amaze guteza igihugu n’abagituye.
Ubwo umukino wahuje Rayon Sports na Espoir FC wari ugeze ku munota wa 65, abafana bahagurutse bifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’amavuko.
Na nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0, ibirori byakomeje.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yafatanyije n’abafana ba Rayon Sports mu kwizihiza isabukuru ya Perezida Kagame.
Yafashe ifoto ya Perezida Kagame yanditseho amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza agira ati "Isabukuru nziza y’amavuko nyakuhabwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.’’
Abafana bamufashaga kuzamura amaboko ndetse bakoma amashyi n’impundu mu byishimo byinshi.
Nyuma yo kuyizengurutsa mu bafana, bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports baje kuyifatiraho ifoto y’urwibutso.
AMAFOTO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *