skol
fortebet

"Rayon Sports ifite igikombe mu ntoki kereka birangayeho." Eric Nshimiyimana

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana abona ko ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe ngo kereka yirangayeho.
Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 49 n’umukino umwe w’ikirarane, ikarusha APR FC ya kabiri amanota 8, ndetse ikarusha AS Kigali na Police amanota 9, aya makipe yose akaba intego yayo ari igikombe.
Ku ruhande rwa AS Kigali umutoza wayo abona ko bo basa n’abavuye mu irushanwa kuko Rayon Sports igikombe irasa n’igifite mu biganza (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana abona ko ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe ngo kereka yirangayeho.

Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 49 n’umukino umwe w’ikirarane, ikarusha APR FC ya kabiri amanota 8, ndetse ikarusha AS Kigali na Police amanota 9, aya makipe yose akaba intego yayo ari igikombe.

Ku ruhande rwa AS Kigali umutoza wayo abona ko bo basa n’abavuye mu irushanwa kuko Rayon Sports igikombe irasa n’igifite mu biganza byayo kereka yirangayeho.

Ati"Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe naho twebwe tuzakomeza turebe umwanya mwiza twabona kereka birangayeho nibwo twavuga ko tukiri mu irushanwa. Uyu munsi wari umukino wo gutuma tubegera mu manota ubundi tukabashyiraho igitutu, ariko amanota 9 ni menshi kereka birangayeho naho ubundi igikombe bagifite mu biganza byabo. Eric Nshimiyimana aganira n’itangazamakuru

Rayon Sports ikaba iri kurusha amanota agera mu munani amakipe ayikurikiye, ni mu gihe inafite ikirarane cy’umunsi wa 20 kitakiniwe igihe na Sunrise, umukino ukaba uzakinwa kuwa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa