skol
fortebet

Rayon sports igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro yaherukagayo 2018

Yanditswe: Saturday 13, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura VS ku bitego 4-3 mu mikino yombi (2-3, 1-1).

Sponsored Ad

Umutoza Haringingo Francis yakoze impindika ebyiri mu bakinnyi batsinze Mukura VS mu mukino uheruka.

Mitima Isaac yagarutse gufatanya na Rwatubyaye mu bwugarizi, Ndizeye Samuel ajya ku ntebe, aba ari na ko bigenda kuri Mucyo Didier wasubiranye umwanya we wari wafashwe na Nkurunziza Felicien.

Umukino ubanza wa 1/2 warangiye APR FC inganyije na Kiyovu Sports 1-1, uwo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru ndetse muzawukurikira kuri IGIHE nk’uko bisanzwe.

Ku mukino wa nyuma uzabera i Huye ku wa 3 Kamena, Murera izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Kiyovu Sports na APR FC.

Amategeko y’amarushanwa ya FERWAFA muri uyu mwaka avuga ko "mu gihe ibikombe byombi [Shampiyona n’icy’Amahoro] byatwara n’ikipe imwe, iyageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ni yo izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup."

Kiyovu Sports ya mbere muri Shampiyona, iracyafite amahirwe mu Gikombe cy’Amahoro aho izisobanura na APR FC ku Cyumweru.

Mu gihe iyi kipe yo ku Mumena yatwara ibikombe byombi cyangwa ikagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ikazatwara na Shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yajya mu nyungu.

Murera iheruka hanze mu 2019/20 ubwo yari yatwaye Shampiyona yabanje.
Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana ku munota wa 57’ w’umukino , mu gihe Mukura Victory Sport yaje ku kishyura ku munota wa 95’ gitsinzwe na Emmanuel


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa