skol

Rayon Sports igeze kure ibiganiro byo gutandukana n’abakinnyi bayo babiri bakomeye

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023

featured-image

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye gutandukana n’Umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’Umunya-Sudani Eid Mugadam Bakar Mugadam nyuma y’uko basa n’abayihombeye cyane ko batakibona umwanya wo gukina.

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko ikipe ya Rayon Sports iri kuganira n’aba bakinnyi ku buryo batandukana mu bwumvikane.

Aba bakinnyi bombi bageze muri iyi kipe mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma y’uko Murera yateguraga kubaka ikipe ikomeye izahangana mu marushanwa nyafurika byarangiye isezerewe na Al-Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation cup.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko amakuru cyabonye yemeza ko aba bakinnyi batishimye ko batari guhabwa umwanya uhagije wo gukina ndetse ko ibiganiro hagati yabo n’ubuyobozi bwa Rayon Sports byo gutandukana mu bwumvikane bigeze kure.

Impamvu y’ubu bwumvikanye ni ukwirinda gushorwa mu manza kuri iyi kipe nk’ibyagiye biba kenshi ku batoza ndetse n’abakinnyi bagiye bayitsinda muri FIFA.

Amakuru kandi avuga ko mu gihe kitarambiranye icyemezo cyo gutandukana gishobora gufatwa hadategerejwe muri Mutarama ubwo isoko ry’abakinnyi rizaba rifunguye.

Rayon Sports yumvikanye na Eid Mugadam Abakar Mugadam tariki 4 Kanama 2023 maze asinyira Murera ku busabe bw’Umunya-Tunisia, Yameni Zelfani wayitozaga waje gutandukana na yo nyuma y’imyitwarire idahwitse n’umusaruro udashimishije.

Youssef Rhab we yagarutse muri Gikundiro muri Nyakanga afitiwe icyizere cyinshi n’abafana ba Rayon Sports gusa umusaruro bari bamwitezeho si wo yatanze, uretse imvune n’urwego rwe rwari rwarasubiye inyuma byatumye atabona umwanya uhoraho muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa