skol
fortebet

Rayon Sports igiye guhabwa akayabo mu masezerano mashya n’Umuterankunga wayo

Yanditswe: Friday 08, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kuvugurura amaseserano yari ifitanye na @canalplus_rwanda mu minsi ishize, ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu igiye kuvugurura amasezerano n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye,SKOL,rusanzwe ari umuterankunga wayo mukuru.
RAYON Sports irongera amasezerano na SKOL azageza muri 2026 amafranga y’u Rwanda yikubye hafi 3.
Aya masezerano y’imyaka 3,akubiyemo ko Rayon Sports izahabwa miliyari irengaho y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kubaka iyi kipe mu buryo (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kuvugurura amaseserano yari ifitanye na @canalplus_rwanda mu minsi ishize, ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu igiye kuvugurura amasezerano n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye,SKOL,rusanzwe ari umuterankunga wayo mukuru.

RAYON Sports irongera amasezerano na SKOL azageza muri 2026 amafranga y’u Rwanda yikubye hafi 3.

Aya masezerano y’imyaka 3,akubiyemo ko Rayon Sports izahabwa miliyari irengaho y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kubaka iyi kipe mu buryo bunyuranye.

Muri mafaranga,miliyoni 800 FRW azashyirwa mu ikipe nkuru y’abagabo,abagore n’abana mu gihe andi asigaye azagenda mu bikoresho bazahabwa.

SKOL yemereye Rayon Sports kuyifasha mu kubaka irerero ry’abato rikomeye rizajya rivamo abakinnyi bakomeye.

Kuwa 25 Werurwe mu Nzove,nibwo Umuryango wa Rayon Sports wari wavuguruye amasezerano na SKOL Brewery Ltd aho bari bemeje ko iyi kipe izajya ihabwa Miliyoni zisaga 200 buri mwaka.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi aho itegereje umukinnyi ukomoka muri Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa