Rayon Sports igiye gukorerwa filimi mbarankuru n’abanyamakuru bakomeye mu Bwongereza
Yanditswe: Sunday 03, Mar 2019
Abanyamakuru 2 ba Canal + barimo Mike Dipee na Isabella Buck bari mu Rwanda aho baje gukorera ikipe ya Rayon Sports filimi mbarankuru (documentary) izaca kuri TV ya Canal + mu minsi iri imbere.
Aba banyamakuru bakomoka mu Bwongereza bahagurutse iwabo London baza mu Rwanda kureba ibigwi bya Rayon Sports ndetse no kuyikoraho filimi mbarankuru bazereka isi yose.
Izi nzobere mu itangazamakuru zageze mu Rwanda ndetse biravugwa ko zatangiye gufata amshusho kuri iki Cyumweru,kugira ngo bazayifashishe muri iyi filimi mbarankuru yabo.
Aba banyamakuru 2 barashaka kuzatambutsa iyi filimi mbarankuru mu kiganiro cyabo cyitwa Trans Sports World kizaca kuri Supersport no kuri Canal+,amateleviziyo akomeye cyane ku isi.
Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona y’uyu mwaka,iri kwitwara neza cyane mu gice cya kabiri cya shampiyona aho iheruka gutsinda Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.
Ibigwi bya Rayon Sports bigiye gutuma ikorerwa filimi mbarankuru n’Abongereza

Ibitekerezo
iriya kipe ibayakoze akazi kose Hana my Rwanda no muri Afrika muri rusange kd ibigwi irabifite bihagije